Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko abanyamategeko washyizeho ejo ku wa kabiri batanze ikirego mu rukiko rw'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba kivuga ko 'yafashwe binyuranyije n'amategeko, yashimuswe kandi yimwe uburenganzira ku rubanza rutabogamye.'
Mu cyumweru gishize, urukiko mu mujyi wa Kigali rwongereye indi minsi 30 ku gifungo cy'agateganyo cyakatiwe Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba.
Uko Rusesabagina yatawe muri yombi akagezwa mu Rwanda ntibivugwaho rumwe, amakuru y'uko yafashwe akagezwa mu Rwanda ntaratangazwa na we cyangwa leta mu buryo burambuye.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uruhande rw'umuryango we rwasabye urukiko rw'umuryango wa Africa y'iburasirazuba (EACJ) 'gutegeka abategetsi b'u Rwanda kumurekura ako kanya' no 'guhagarika burundu kumukurikirana mu Rwanda'.
Uru rukiko rwashinzwe mu 1999 rushobora kugezwaho ibirego n'abantu bo muri aka karere, rukunze kuregerwa imanza zaciwe imbere mu bihugu bigize umuryango wa Africa y'Iburasirazuba.
Ntibizwi neza niba uru rukiko rukorera i Arusha ruzaburanisha uru rubanza, mu gihe rutararangira mu Rwanda.

Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze u Rwanda mu rukiko rw' Africa y' Ibirasirazuba