Umuramyi Christian Irimbere arangamiye kwamamaza Yesu akora indirimbo mu ndimi nyinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Jean Christian Irimbere uri mu kiragano gishya cy'abakora indirimbo zihimbaza Imana, yatangaje ko afite intego yo gukora indirimbo zitandukanye mu ndimi nyinshi kugira ngo amahanga amenye birushijeho ko Yesu ari Umwami.

Christian Irimbere usengera mu Itorero Evangelical Restoration Church riyoborwa na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, agejeje indirimbo enye zirimo 'Obrigado', 'Ndi hano', 'He is with you' ndetse na 'Ntuhemuka' iherutse gusohoka.

Impano ye yatangiye kugaragarira ku ndirimbo yise 'Ndi hano' ivuga ku muntu ukumbura ibihe byo guterana n'Imana, nyuma y'igihe kinini aba amaze ahugiye mu by'Isi ashakisha ubuzima.

Mu gihe cy'amezi arenga 11 imaze isohotse, imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 450. Ndetse Christian Irimbere avuga ko yatunguwe n'uburyo yakiriwe, kuko ibitekerezo bya benshi bagaragaje ko yabibukije bya bihe bidasaza n'Imana.

Abantu batandukanye bavuze ko uretse ubutumwa bwiza bwuzuye iyi ndirimbo, uyu musore anafite impano itangaje, kandi ko iyi ndirimbo bagiye bayohereza bagenzi babo, kugira ngo n'abo bagerweho n'ibyiza.

Christian Irimbere yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki uhimbaza Imana afite intego yo gukora indirimbo ziri mu ndimi nyinshi ku buryo amahanga azamenya Imana binyuze muri we, kandi akazirikana ko Yesu ari umwami.'

Avuga ko ashaka kugira uruhare mu isura nshya ya gospel, ku buryo igera ku rwego rushimishije. Ngo azabikora binyuze mu gukora no gutegura ibitaramo binini byo guha ikuzo Imana.

Ati 'Gahunda yanjye n'iyo kugeza kure Gospel mbinyujije mu ndirimbo. Ubu ng'ubu ndi muri studio ndi gukora Album izarangirana n'uyu mwaka 'Imana ibyemeye.'

Irimbere yavuze ko ari gutegura Album ya mbere afite icyizere cy'uko azayirangiza mu mpera z'uyu mwaka

Jean Christian Irimbere yabonye izuba mu 1992. Ni umwana wa Gatatu (Ubuheture) mu muryango urimo abakobwa babiri na murumuna we umwe.

Ni umwe mu bahanzi baririmbye muri korali z'abana, urugendo rw'umuziki by'umwuga yarutangiye mu 2016, bivuze ko imyaka ine ishize ahembura imitima ya benshi.

Ku myaka 15 y'amavuko nibwo yiyumvisemo impano yo gukorera Imana abinyujije mu bihangano bye.

Aherutse gusohora indirimbo yise 'Ntuhemuka', yanditse ashaka guhamya ukwizerwa ku Imana. Avuga ko ari nka kwa kundi uba mu bihe byo gutekereza ku hazaza hawe ufite ubwoba, nyuma ukibuka ibyo Imana yagutambukije; ukibuka uko yabaye iyo kwizerwa ugahita uzamura ijwi uti 'Ntuhemuka'.

Uyu musore asanzwe ari umuhanzi uzi no gucuranga ibicurangisho bitandukanye birimo nka piano, gitari akusitike, ingoma n'ibindi. Irimbere waririmbye muri korali Inshuti za Yesu, yanakoranye indirimbo n'abaramyi barimo Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi na Gogo Gloria.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian yatangaje ko ashaka gukora indirimbo mu ndimi nyinshi kugira ngo amahanga amenye Yesu

REBA INDIRIMBO "NTUHEMUKA" Y'UMUHANZI CHRISTIAN IRIMBERE

Source: Inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umuramyi-Christian-Irimbere-w-impano-itangaje-arangamiye-kwamamaza-Yesu-akora.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)