Umuhanzi Muchoma yavuze impamvu yaciye Bibiliya, yaratutswe bikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye nka Muchoma nyuma yo gusohora indirimbo yise 'Nikibazo' aho agaragara aca Bibiliya, yavuze ko yashakaga kugaragaraaza ko n'ubwo abantu abantu benshi bagendana Bibiliya ariko babaswe n'uburiganya.

Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi yasohoye iyi ndirimbo yise 'Nikibazo', mu mashusho yayo agaragara aca Bibiliya Ntagatifu isanzwe ikoreshwa na Kiliziya Gatulika.

Ibi ntabwo byakiriwe neza n'abantu babonye iyi ndirimbo, benshi bakaba baramututse bamubwira ko yarengereye.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Muchoma yavuze ko n'ubwo yaciye Bibiliya ataciye amagambo ayirimo, ahubwo ko ari ubutumwa yashakaga gutanga.

Ubutumwa yashakaga gutanga ngo ni uko abantu ubwabo biciriye Bibiliya kuko badakurikiza amagambo y'Imana yanditsemo, aho usanga umuntu yirirwa agendana Bibiliya ariko ugasanga ari we wabaswe n'ibyaha, ahora mu mariganya n'ibindi.

Reba ikiganiro na Muchoma

Reba indirimbo Nikibazo ya Muchoma



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-muchoma-yavuze-impamvu-yaciye-bibiliya-yaratutswe-bikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)