Uko Assia yafashe umukunzi we amuca inyuma, icyo yakundiye umukunzi we(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Assia wamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko inyura kuri TVR, avuga ko umuhungu wa mbere bakundanye ari na we wamubabaje mu buzima kuko yamufashe amuca inyuma n'inshuti ye magara.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, aho yavuze ko we bwa mbere akundana byari muri 2014 n'umusore bahuriye muri Stage.

Uyu musore ngo nta gihe kinini bamaranye kuko yaje kumubabaza cyane kuko yamufashe amuca inyuma n'inshuti ye mamagara.

Ati"nta gihe kinini twamaranye kuko yarambabaje, ni umusore wo mu Ruhengeri ndamwibuka, namuashe aryamanye n'inshuti yanjye mamagara ndabafata, reka tubireke byarambabaje gusa bose narabababariye, ni cyo kintu cyambabaje mu rukundo."

Ibi byatumye ahitamo kutazongera gukunda umuntu begeranye kugira ngo atazongera kumuca inyuma ngo abimenye ari nayo mpamvu ubu akundana n'umuhungu wibera hanze y'u Rwanda.

Iiganiro na Assia



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-assia-yafashe-umukunzi-we-amuca-inyuma-icyo-yakundiye-umukunzi-we-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)