
Leta y'u Buyapani, ibinyujije mu Kigega cyayo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (JICA), yemereye u Rwanda imfashanyo ya 950 000$ (arenga miliyari 907 Frw), azakoreshwa mu gutanga imbuto z'imboga ku bahinzi, ibyo bikazabafasha guhangana n'ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku buhinzi bwabo.