Rutsiro: Polisi yacakiye uwari ufite udupfunyika 2200 tw'urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira  Polisi y'u Rwanda yacakiye  Mugisha Olivier w'imyaka 25 afite udupfunyika 2,200 tw'urumogi.

Yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yari avuye mu Karere ka Rubavu agiye mu Karere ka Karongi. Mugisha yafatiwe mu nzira bageze mu Mudugudu wa Kabuye, akagari ka Kabujenje mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu Mugisha yafashwe n'abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda basaka imodoka zavaga mu Karere ka Rubavu zerekeza mu Karere ka Karongi. Muri icyo gikorwa, basanze  mu mwanya wari wicayemo Mugisha Olivier hari igikapu kirimo urumogi. Yagize ati 

'Abapolisi basakaga imodoka zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange baza kugera kuri imwe muri izo modoka.  Mu mwanya wari wicayemo Mugisha n'undi mukobwa wahise acika harimo igikapu kirimo urumogi, udupfunyika 2200.'

CIP Karekezi akomeza avuga ko Mugisha amaze gufatwa yavuze ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyanye mu Karere ka Karongi. Undi mukobwa bari bafatanyije urwo rumogi we yahise acika  ubu aracyarimo gushakishwa.

Mugisha Olivier yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo akorerwe idosiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko atari ubwa mbere muri uriya muhanda Rubavu-Karongi hafatiwe abatwaye ibiyobyabwenge, akenshi baba baruhetse kuri za Moto. Yakanguriye abantu gucika ku muco mubi wo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, aribyo urumogi rubarirwamo.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/27/rutsiro-polisi-yacakiye-uwari-ufite-udupfunyika-2200-twurumogi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)