Rulindo : Umwana w'imyaka itanu yishe murumuna we w'imyaka 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bana bombi ni aba Nteziryayo Henry na Mutuyimana Leonille, ibyago bwagwiriye uyu muryango mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Kane bikaba byaturutse ku mikino aba bana bagiranaga, umukuru akaza gukubita mu mutwe murumuna we agasuka bakunda kwita majagu.

Uwo mwana w'imyaka ibiri wahise amererwa nabi cyane, yaje guhita ajyanwa kwa muganga ariko biba iby'ubusa kuko nyuma y'akanya gato yashizemo umwuka. Umurambo we kugeza ubu uracyari mu bitaro aho ugomba gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Mu bijyanye n'amategeko, n'ubwo kwica umuntu utabigambiriye ari icyaha gihanwa, ntabwo uyu mwana w'imyaka itanu yagira uburyozwacyaha bwo kwica murumuna we bitewe n'ikigero cy'imyaka ye. Gusa hari abahanga mu by'ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko igikorwa nk'iki gishobora guhungabanya uyu mwana mu mikurire ye, ari nayo mpamvu hatangwa inama yo kuba abana nk'aba bakwegerwa cyane n'abahanga mu by'isanamitima.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rulindo-Umwana-w-imyaka-itanu-yishe-murumuna-we-w-imyaka-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)