Byabaye ku Cyumweru ahagana saa munani z'amanya (14h20), kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Uriya mugabo yafatanywe urumogi boules 400 aruvanye muri DR.Congo, mu gihe ngo bari bategereje imodoka ngo imujyane mu kato yashatse gutoroka acunga Umupolisi umurinze ayora umucanga hasi awumumisha mu maso arahuma.
Uriya Mupolisi yaje kubona uriya mugabo yiruka ahita amurasa akaguru k'ibumoso agwa hasi aramufata.
Yarashwe amaze kugenda m 300 atorotse, nyuma yo kuraswa yajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi.
Perezida Paul Kagame yasezeranyije impinduka ku myitwarire y'Abapolisi irimo no kurasa abaturage.
Ku Cyumweru taliki 06 Nzeri, 2020 umuturage yabajije Perezida Kagame icyo avuga kuri iyo myitwarire ya bamwe mu bapolisi b'u Rwanda, asubiza ko koko hari abo yumviseho ko bakoze ibyo ariko ko bitakwitirirwa bose cyangwa ngo bibe bishyigikiwe n'ubuyobozi bwa Polisi.
Aganira na RBA kuri iriya tariki yagize ati: "Nategetse ubuyobozi bwa Polisi ko abapolisi bose byagaragaye ko bagize uruhare muri ibyo bikorwa bihutaza abaturage kubibazwa kandi bikabera ku mu mugaragaro aho abaturage bazabibona, bakabona ko muri Polisi nta muco wo kudahana uhaba."
Perezida Kagame yabwiye uriya muturage n'abandi bose bari bamuteze amatwi ko we ubwe azigenzurira niba ibyo yasabye kubahirikizwa mu guhana abapolisi bahemukira abaturage bikorwa.