Polisi yafatiye mu cyuho umwana w' imyaka 11 yibye imodoka y'ishuri yigaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w' imyaka 11 yafatiye mu cyuho na Polisi ikorera muri Leta ya Louisiana yibye imodoka yo mu bwoko bwa bisi (bus) y'ikigo cy'ishuri yigaho.

TMZ ivuga ko ubwo bagenzi b'uyu mwana bari bagiye gutembera muri iyomodoka y'ishuri. We yabaciye inyuma ahita yinjira mu modoka ayitwara yiruka.

Polisi ivuga ko ikimara kubona umuvuduko ukabije iyi bisi yagendagaho, inica amategeko y'umuhanda yahise ikurikira iyi modoka. Bakiyegera bayisabye guhagarara batungurwa no gusanga ari umwana w'imyaka 11 wari uyitwaye.

Polisi ya Louisiana ikomeza ivuga ko uyu mwana yababwiye ko yari akuye iyo modoka mu busitani bwaho bagenzi be bari bari, nyuma agafatwa hashize iminota irenga 45.

Ubwo polisi yageragezaga kumwirukaho, yagongesheje iyo modoka igiti, ku bw'amahirwe ntiyigeze akomereka, ari naho polisi yahise imufata imujyana muri gereza.

Polisi ikomeje gukora iperereza ku buryo uyu mwana yabonye imfunguzo zifungura iyi modoka, ndetse ngo ikeka ko uyu mwana yaba yari amaranye izo mfunguzo igihe kirekire kuva ubwo yacuraga umugambi wo kuyiba.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/17/polisi-yafatiye-mu-cyuho-umwana-w-imyaka-11-yibye-imodoka-yishuri-yigaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)