Polisi iri guhiga umusore wishe umukunzi we w' imyaka 22, akazingira umurambo we mu mashuka mbere yo gucika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 25 y'amavuko witwa Gerald Kabazzi, akekwaho kwica uwari umukunzi we, Noah Gabeya, umukobwa w'imyaka 22, yarangiza akamufungirana mu nzu akaburirwa irengero. Uyu musore ari guhigwa na Polisi y'igihugu cya Uganda kugirango aryozwe icyaha yakoze.

Ikirego kivuga ko Kabazzi, yishe Gabeya akazingira umurambo we mu mashuka mbere yo gucika.

Ibi byabereye aho batuye mu Mudugudu wa Kyaliwajjala B, Paruwasi ya Kyaliwajjala, agace ka Namugongo, Umujyi wa Kiira, mu Karere ka Wakiso nk'uko tubikesha Chimpreports.

Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, ngo ibi bintu bibabaje byabaye ku Cyumweru, itariki ya 4 Ukwakira 2020, mu gihe kitazwi, bibera muri 'boutique' yitwa Gabby and Ridden ari naho bombi babanaga.

Owoyesigyire yavuze ko Polisi yatabaye nyuma y'aho abaturage bari bakomeje kugaragaza impungenge bibaza aho aba bantu bombi bagiye bakaza gusanga umurambo wa nyakwigendera uzingiye mu mashuka waryamishijwe muri boutique ifunze. Ati:

'Polisi yatabaye maze umurambo w'uwapfuye ushyikirizwa uburuhukiro bw'Umujyi bwa Mulago kugira ngo ubanze usuzumwe. ibyatangajwe n'abatangabuhamya ku byabaye na byo byaranditswe kandi hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ubwo bwicanyi ndetse hanafatwe Gerald Kabazzi urimo guhunga '.

Kugeza ubu polisi ya Uganda iracyahiga uwakoze ayo magano



Source : https://impanuro.rw/2020/10/06/polisi-iri-guhiga-umusore-wishe-umukunzi-we-w-imyaka-22-akazingira-umurambo-we-mu-mashuka-mbere-yo-gucika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)