Perezida Ndayishimiye na none yanze kwitabira Inama y' Abakuru b' Ibihugu byo mu Karere? Ese yatangaje iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bitangazwa n'itangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida w'u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, ngo na none yaba yanze kwitabira inama ihuza Abakuru b'Ibihugu byo mu Karere.

Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2020, nyuma y'uko yagiye isubikwa kenshi kubera kubura kwa bamwe mu bagombaga kuyitabira.

Magingo aya Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga mu bihugu bya Uganda, u Rwanda na Angola zamaze gutangaza ko abakuru b'ibyo bihugu bitabira iyi nama, gusa u Burundi bwo nta bushake bwigeze bugaragaza bwo kuyitabira.

Perezida Félix Tshisekedi wayitumijeho na we yamaze kugera i Goma aho amaze iminsi ibiri ari.

Ikinyamakuru Actualité.cd, cyemeje ko u Burundi bwiheje muri iriya nama, ahubwo buhitamo gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo ubwabo.

Ni mu gihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Marie Tumba Nzeza, yaherukaga kugirira uruzinduko i Burundi, bikavugwa ko mu byari byamujyanye harimo gushyikiriza Perezida Ndayishimiye ubutumire bwa mugenzi we Tshisekedi.

Byitezwe ko inama ya Goma ivuga ku ngingo zitandukanye, zirimo umutekano w'akarere, umubano hagati y'ibihugu bikagize, ubuzima ndetse n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iyi nama ku ikubitiro inama yagombaga kuba ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri, gusa iza gusubikwa bitewe n'uko u Burundi bwavuze ko butaboneka kubera ko Perezida wabwo yari afite akazi kenshi.

Nyuma y'aho inama yagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa nanone iza gusubikwa ku munota wa nyuma.

Perezida Ndayishimiye na nome yaba yanze kwitabira inama ubugira kabiri ihuza abakuru b'Ibihugu



Source : https://impanuro.rw/2020/10/07/perezida-ndayishimiye-na-none-yanze-kwitabira-inama-y-abakuru-b-ibihugu-byo-mu-karere-ese-yatangaje-iki/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)