Nyabihu: Polisi yafashe uwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa Nsanzimana byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Ati “Abaturage bari bafite amakuru ko Nsanzimana akora inzoga zitujuje ubuziranege, barabitubwiye tujyayo dusanga koko akora izo nzoga. Byaje kugaragara ko atari ubwa mbere Nsanzimana afatwa akora ziriya nzoga”.

Ku rubuga rwa Polisi bavuga ko ubwo abapolisi bageraga mu rugo kwa Nsanzimana basanze mu nzu ye harimo litiro 1,980 z'inzoga yari amaze gukora.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge bitewe n'uko zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano.

Ati “Ibi ni byo duhora dukangurira abaturage, inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw'umuntu no ku mutekano, ntabwo byemewe gukora ziriya nzoga. Abantu bakora ziriya nzoga bazikorana isuku nkeya ndetse n'ibyo bazikoramo ntabwo bizwi, bazikora bibwira ko tutabareba, ariko baribeshya kuko mu mikoranire myiza n'abaturage tuzajya tubafata”.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, anabasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kurwanya ibyaha no kubikumira bitaraba.

Yabagaragarije ko ibyaha byinshi bikunze kugaragara bijyanye no kurwana ndetse n'amakimbirane yo mu miryango akenshi bikorwa n'abanyoye inzoga zitujuje ubuziranenge.

Si ubwa mbere muri aka Karere ka Nyabihu hagaragaye abakora inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko no mu ntangiriro z'uku kwezi hari undi muturage Polisi yari yafashe azikora.

Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyabihu-polisi-yafashe-uwakoraga-inzoga-zitujuje-ubuziranenge
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)