Muri Uganda hari impungenge ko abanyeshuri bashobora kujyana inzoga mu mashuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi atandatu abanyeshuri bo muri Uganda batiga kubera icyorezo cya Covid_19, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2020, abari mu myaka ya nyuma barasubukura amasomo ariko hari impungenge ko bazajyana inzoga mu mashuri bazita imiti isukura mu ntoki.

Inzego z'uburezi zaburiye ababyeyi, zibasaba kudaha abana iyi miti isukura intoki bagiye ku ishuri kuko ngo hari abashobora kujijisha bagashyiramo inzoga.

Amashuri yakanguriwe gushyiraho za kandagira ukarabe n'amasabune akaba aribwo buryo abana bazajya bakoresha mu kwirinda COVID-19.

Ushinzwe iyubahirizwa ry'amabwiriza y'uburezi, Benson Kule, yavuze ko umuti usukura intoki ukwiye kujya ukoreshwa mu biro cyangwa ugatwarwa n'abarimu gusa aho kuba abanyeshuri. Ati:

'Abanyeshuri ni abana, bakwiye kurindwa. Bamwe bazatwara Waragi bayita sanitizer kandi ntuzabasha kubimenya. Bizarangira ufite ishuri ry'abasinzi'.

Kimwe n'ahandi, mu gihugu cya Uganda amashuri yari amaze igihe kingana n'amezi atandatu yarasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira abatuye isi.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/muri-uganda-hari-impungenge-ko-abanyeshuri-bashobora-kujyana-inzoga-mu-mashuri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)