Murenzi yavuze uko ikibazo cya Rayon Sports na Kimenyi cyacyemutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'inzubacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah avuga ko bamaze kumvikana n'uwari umunyezamu wabo, Kimenyi Yves ndetse n'urwandiko rumurekura(release letter) yamaze kuruhabwa.

Kimenyi Yves yari yasinyiye Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 imyaka 2 ariko ahabwa amafaranga make, bumvikana ko birenze tariki ya 30 Nzeri 2019 atarahabwa asigaye ashobora kwigendera nk'umukinnyi wigenga ariko ikipe ntigire icyo imubaza.

Muri Gicursi 2020 ni bwo uyu musore yasinyiye Kiyovu Sports, gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko yabikoze binyuranyije n'amategeko maze na we bamwibma urwandiko rumurekura(release letter).

Uyu musore yitabaje FERWAFA kugira ngo imurenganure atanga ikirego kuko Rayon Sports itarimo yubahiriza amasezerano bagiranye.

Aganira na Radio Flash, umuyobozi w'inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko ikibazo cya Kimenyi cyacyemutse ndetse n'urwandiko rumurekura barumuhaye.

Ati"ubuyobozi bwacu ni ubuyobozi bushaka ibisubizo, twahuye na Yves ndetse duhurira muri FERWAFA dusaba umwanya wo kubiganiraho birarangira, byarakemutse Kimenyi Yves twamuhaye release letter."

Kimenyi Yves ahawe release letter mu gihe mbere yari yasabwe n'ubuyobozi bwari bufite iyi kipe guhara umwenda wose bari bamufitiye ubundi akongeraho miliyoni miliyoni 2 kugira ngo bamurekure.

Kimenyi yamaze guhabwa release letter



Source : http://isimbi.rw/siporo/murenzi-yavuze-uko-ikibazo-cya-rayon-sports-na-kimenyi-cyacyemutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)