
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasobanuye ko biteguye gufatanya n'amashuri yigenga gushaka umuti ku yagaragaza ko afite ikibazo cy'amikoro, anakomoza ku byiciro by'amashuri bitagaragaye ku ngengabihe iherutse gusohoka.