Menya byinshi ku Munyarwandakazi uri mu kanama nkempurampaka k'iserukiramuco rya sinema rikomeye muri Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwandakazi umaze kubaka ibigwi muri sinema Umuhire Eliane yashyizwe mu bagize akanama nkempurampaka mu irushanwa rya filime ryo muri Amerika 'Chicago International Film Festival'.

Chicago Film Festival ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, muri uyu mwaka wa 2020 rizaba ku nshuro ya 56.

Abategura Chicago International Film Festival batangaje abagize akanama nkempurampaka kazatanga amanota kuri filime ziri mu irushanwa maze hagaragaramo izina ry'umunyarwandakazi ari we Umuhire Eliane.

Umuhire Eliane ni umukinnyi wa filime wagiye yegukana ibihembo bitandukanye. Yatangiye gukina ikinamico akiga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda aho yigaga ibijyanye n'ibaruramari.

Nyuma yo kurangiza kwiga yinjiye mu itorero ry'ikinamico rya Mashirika ndetse na Ishyo Arts Centre aho yagaragaye mu mikono itandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

Ibyo gukina filime yabitangiriye muri yitwa 'Things of the Aimless Wanderer' ya Kivu Ruhorahoza yerekanywe bwa mbere mu iserukiramuco rikomeye rya Sundance Film Festival muri Amerika.

Yakinnye kandi muri filime ya Clementine Dusabejambo yitwa 'Behind the World'. Filime yatumye amenyekana cyane ni iyitwa 'Birds Are Singing in Kigali' aho akina ari nk'umwe mu bakinnyi b'imena.

Iyi filime yayobowe na Krzysztof Krauze na  Joanna Kos-Krauze yatumye abona ibihembo mu maserukiramuco atandukanye nka Karlovy Vary International Film Festival, Chicago International Film Festival,  Polish Film Festival, Let's CEE International Film Festival, na Polish New York Film Festival.

Umuhire azagaragara muri filime yo muri Hollywood yitwa 'Tress of Peace' ya Allanna Brown ndetse na Neptune Frost ya Saul Williams

Irirushanwa rizaba kuva tariki 14 Ukwakira kugera tariki 25 Ukwakira 2020, aho hazerekanwa filime ziturutse ku migabane itandukanye.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/06/menya-byinshi-ku-munyarwandakazi-uri-mu-kanama-nkempurampaka-kiserukiramuco-rya-sinema-rikomeye-muri-amerika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)