Mariya Yohani yabajije Bruce Melodie impamvu aririmba ibishegu, arya indimi yemeza kuzireka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi umaze igihe ashyirwa mu majwi ko ari umwe mu bari ku ruhembe rw'abadukanye uyu muco wo kuririmba indirimbo zitavugwaho rumwe n'abazita izirimo ibishegu, aherutse gutegwa iminsi na Minisitiri Bamporiki avuga ko ashobora kuzisanga abafana be bamushizeho.

Ibi bije nyuma y'aho Bruce Melodie yari aherutse kuvuga ko yiteguye kureka kuririmba indirimbo zirimo amagambo afatwa nk'ayamamaza ubusambanyi akajya mu njyana gakondo ariko mu gihe abanyarwanda batazamwereka ko bamushyigikiye nabwo akazahita asubira muri za zindi asanzwe aririmba.

Mu kiganiro gitambuka ku Isibo TV, uyu muhanzi aho yari yasuye Mariya Yohani baganiriye ku ngingo zitandukanye ndetse babazanya ibibazo by'amatsiko haba ku muziki wabo ndetse n'ibindi bibazo byo mu buzima busanzwe.

Mariya Yohani yabajije Bruce Melodie impamvu asigaye aririmba indirimbo zirimo ibishegu ndetse zateye abantu bakuru kuvuga.

Ati 'Indirimbo usigaye uririmba muri iki gihe… zaduteye gusakuza nk'abantu bakuru duti ese uriya mwana araririmba ibiki, tukifata gutya [yifashe ku munwa nk'umuntu wumiwe], tukayoberwa…. Ngaho mbwira !'

Bruce Melodie wabaye nk'ugowe no gusubiza iki kibazo yabanje kubwira Mariya Yohani ko ziriya ndirimbo yaziretse yagiye mu bindi gusa aza kuvuga ko ikibazo bagira nk'abahanzi b'uyu munsi ari uko badafite abababanjirije benshi bo kureberaho no kwigiraho.

Yagize ati 'Ziriya ndirimbo rero […] Ziriya ndirimbo ubundi naranaziretse, nari mfite nkeya nananiwe no guhimba izindi nkazo, ubu rero nagiye mu bindi.'

Yakomeje agira ati 'Nyine urumva biranagoye, abantu batubanjirije muri bake cyane kandi namwe uba ubona muri mu zindi nshingano cyane kuruta umuziki, rero ntabwo dufite abantu benshi bo kwigiraho."

"Kuba umuhanzi yagwa mu ikosa birashoboka ahubwo kutabimenya nicyo kibazo, naho kugeza ubu namenye ibyo aribyo, narasobanukiwe cyane.'

Mariya Yohani yanasabye Bruce Melodie gukomeza kuririmba indirimbo nziza zirimo amagambo y'urukundo ariko akirinda gukoresha mu mashusho abakobwa bambaye utwenda tugufi cyangwa indi myambaro ishobora kugaragaza ibice by'ibanga ku mibiri yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki, we aherutse gutangaza ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mariya-Yohani-yabajije-Bruce-Melodie-impamvu-aririmba-ibishegu-arya-indimi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)