Marius Bison yashyize hanze indirimbo ifasha Abakristu Gatolika mu kwezi kwa Rozari Ntagatifu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iryo zina Rozari rifite inkomoko yaryo mu kilatini ('Rosarium') bivuga ('Roses') mu gifaransa ; mu kinyarwanda bigasobanura 'indabo z'amaroza', bishushanya ko Bikira Mariya atatse amaroza.

Kuva mu kinyagihumbi cya kabiri, Rozari yahawe agaciro gakomeye. Nyuma y'uko Bikira Mariya abonekeye Mutagatifu Dominiko (1170-1221), mu mwaka w'1214, nibwo yahise ategura neza iri sengesho, maze ryitwa rityo " isengesho rya Rozari cg ishapule ya Rozari ", arangije arikwirakwiza mu bakristu.

Iri sengesho ryamufashije mu rugamba rwo guhangana n'abarimo gukwirakwiza inyigisho z'ubuyobe. Umuhanga mu by'amateka witwa Kasiteliyusi (Castellius) agereranya Mutagatifu Dominiko nk'Umubyeyi wa Rozari bitewe n'uburyo yahumekewemo n'Umubyeyi Bikira Mariya.

Amateka agaragaza kandi ko Bikira Mariya amaze kubonekera Dominiko mu 1214, yatangiye kwamamaza n'umutima we wose n'imbaraga ze zose Rozari ntagatifu mu bemera bose. Nyuma y'imyaka ibiri abonekewe na Bikira Mariya, mu 1216, yahise ashinga ikigo cy'Abihayimana b'Abogezabutumwa (les Dominicains ou les Frères Prêcheurs).

Abo bihayimana batangiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kuvuga ishapule, cyane cyane bibanda ku buzima bwa Yezu na Mariya, umwambaro wabo bawukenyeza ishapule nini.

Umva hano indirimbo 'Ibigwi by'Umubyeyi'

Ni muri urwo rwego rero umuhanzi Jacques Marius Kamana uzwi ku izina rya Marius Bison yakoze mu nganzo kugirango afashe abakristu b'isi yose kwizihiza uku kwezi kwahariwe umubyeyi Bikira Mariya abinyunjije mu nganzo maze ahimba icyishongoro kirata ibigwi uwo mu byeyi mu ndirimbo ye nshya yise 'Ibigwi by'umubyeyi'.

Marius Bison ni umuhanzi, umuririmbyi, umucuranzi n'umwarimu wa Muzika mu makorali anyuranye muri Kiriziya Gatorika ndetse wize mu iseminari nkuru ahategurirwa Abapadiri gusa akaza kubivamo kugirango ubutumwa bwe azabutange abunyujije mu ndirimbo kuko ariho yabonaga byamworohera gusakaza ubwo butumwa mu buryo bworoshye ndetse kuri ubu akaba ari mu bahanzi bagezweho hadashira ukwezi badasohoye indirimbo.

Umva hano indirimbo 'Ibigwi by'Umubyeyi'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marius-Bison-yashyize-hanze-indirimbo-ifasha-abakristu-Gatolika-mu-kwezi-kwa-Rozari-Ntagatifu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)