Nyaruguru : Abatubura imbuto y'ibirayi bemeza ko abarya imbuto aribo batuma ibirayi bihenda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muhongerwa Judith, agoronome akaba n'umuyobozi w'ikigo gitubura imbuto y'ibirayi avuga ko ikibazo bafite ari uko imbuto batubura bayiha abajya kuyihinga byakwera bagahita babirya kandi iyo mbuto yari igikenewe kongerwa.

Gutubura imbuto y'ibirayi bikorwa mu byiciro. Ikiciro cya mbere kitwa Pre-base, imbuto ya Pre â€"Base iyo bayihinze ikera havamo imbuto yitwa base, base bayihinga ikavamo imbuto yitwa certifie ariyo igomba guhabwa abahinga ibirayi byo kurya.

Ati 'Bisaba sezo enye kugira ngo umuntu agere ku birayi byo kurya, ubwo rero iyo umuntu ahise arya ya base niho usanga ibirayi bikomeza guhenda'.

Aba batubuzi bavuga iyo abahinzi bariye imbuto yatubuwe na ADENYA bagera aho bakabura imbuto yizewe yo guhinga bagahinga imbuto itizewe. Iyo mbuto itizewe ngo ntabwo yihanganira imvura n'uburwayi bigatuma umusaruro w'ibirayi uba muke, ibirayi byaba bike ku isoko bigahenda.

Mu gihembwe cya C cy'uyu mwaka wa 2020 ibiciro by'ibirayi byagiye hejuru y'ibiciro byari byashyizweho na Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda kuko ibirayi byaguze hagati ya 450 na 500Frw mu gihe iyi Minisiteri muri Werurwe yari yatangaje ko ibirayi bya Kinigi (ibitukura) bitagomba kurenza 420 ku kilo iby'umweru ntibirenze 300.

Muhongerwa avuga ko bakeneye kongererwa aho batuburira imbuto y'ibirayi kugira ngo babashe guhaza isoko ry'imbuto y'ibirayi.

Ibura ry'imbuto yaba iy'ibirayi n'izindi ni ikibazo gikunze guhangayikisha abahinzi ndetse bamaze kukigeza kuri Perezida Paul Kagame inshuro zirenze imwe.

Muri iki gihembwe cy'ihinga imbuto y'ibirayi hari aho yaguze amafaranga 1000frw ku kilo, gusa Muhongerwa avuga ko muri ADENYA bayigurishije hagati ya 500 na 600 ku kilo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko bagiye kongerera ubushobozi ADENYA ku buryo mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy'ibura ry'imbuto y'ibirayi kizakemuka burundu.

Ati 'Ikibazo cy'imbuto y'ibirayi abaturage bahora bagicisha mu miyoboro yanyu(itangazamakuru) babaza igihe iki kibazo kizakemukira. Njye nagira ngo mbizeze ko iki kibazo muri Nyaruguru nta myaka ibiri tugihaye'.

Habitegeko avuga ko bagiye kongerera ADENYA 'green house' zo gukoreramo ubutubuzi bw'imbuto y'ibirayi, ndetse ngo bamaze no kumvikana n'amakoperative azajya atubura imbuto akayigurisha abahinzi aho kuyiha abajya kuyirya.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyaruguru-Abatubura-imbuto-y-ibirayi-bemeza-ko-abarya-imbuto-aribo-batuma-ibirayi-bihenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)