Ni muri ubwo buryo kompanyi ya Peters bakers isanzwe izwiho gukora ibikomoka ku ifarini no gutanga amafunguro atetse mu buryo bugezweho yatangiye korohereza abakunzi babo n'abatura rwanda muri rusange kubigisha guteka binyuze kuri televiziyo baherutse gufungura.
Iyi tv ikorera kuri murandasi (youTube channel) yitwa P_Tv yashinzwe ahanini ikigamijwe ari ukwigisha abanyarwanda uko bategura amafunguro mu buryo bugezweho ariko kandi n'abifuza gukoresha komande(order) ya mafunguro bifuza bikaborohera kuko bahita bayakugezaho mu gihe gito.
Iyi Tv uburyo ikoramo, itumira inzobere mu guteka amafunguro runaka bagatanga ubumenyi bwabo mu buryo bw'imbonankubone .Uretse gutumira abahanga batandukanye hasanzwe hari abakozi bahoraho binzobere mu bijyanye n'igikoni aho usanga bategura buri funguro cyane cyane hagendewe ku byo abakunzi babo bifuza.Iki kiganiro bakise Tast with me.
Uretse iyi televiziyo irimo gukoreshwa cyane, Kompanyi ya Petersbakers isanzwe ikora Cakes z'akataraboneka aho izo wifuza zose wazihasanga zaba iz'ibirori, isabukuru ,izubukwe n'izo gukoresha mu rugo nk'ifunguro rya mu gitondo.
Wahasanga n'ibindi bikomoka ku mafarini nk'imigati, capati meat ball n'ibindi bitandukanye birimo nka Juis z'umwimerere.
Peters bakers wabasanga Kimironko urenze icyahoze ari KIE hafi na Igihozo super market. wanasura imbuga nkoranyambaga zabo arizo vist_petersbakers kuri instagram no kuri facebook, utibagiwe gukora Subscribe kuri P_tv bikajya bikorohera kubana inkuru bashyiraho zigendanye no guteka.
Reba uko bategura ifi
https://www.youtube.com/watch?v=XMnrGn-_JaM
Yanditswe na:Ndacyayisenga Fred
Source : https://www.imirasire.rw/?Kigali-Hari-uburyo-bwihariye-wakwiga-guteka-wifashishije-TV-yo-muri