Kayonza: RIB yataye muri yombi umusore ukekwaho gusambanya umwana w' imyaka icyenda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umusore ufite imyaka 20 y'amavuko utuye mu Murenge wa Mukarange ukekwaho gusambanya umwana w' imyaka icyenda y' amavuko.

Uyu musore yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020 mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange i Kayonza.

Amakuru avuga ko ukekwa yari asanzwe ari umushumba mu rugo rw'umwana akekwaho gusambanya ndetse ngo kuva hatangira guma mu rugo yatangiye kwirirwana na we kugeza ubwo ababyeyi be bamufashe ari kumusambanya.

Icyo gihe uwo mwana ngo yahise ababwira ko atari ubwa mbere yari amusambanyije ahubwo asanzwe abikora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi. Ati :

'Ni umusore wari umushumba mu rugo iwabo w'uwo mwana aza gusambanya uwo mwana w'imyaka icyenda. Ubu ari mu maboko y'Ubugenzacyaha twamufashe, ababyeyi b'uwo mwana bagize amakenga ubwo basangaga bikingiranye mu cyumba cye, bafashe wa mwana bamubajije avuga ko yari asanzwe abimukorera.'

Yakomeje avuga ko abo babyeyi bahise bahamagara inzego z'umutekano ziraza zijyana uwo musore naho umwana ajyanwa kwa muganga.

Murekezi yasabye abayeyi kwita cyane ku buzima bw'abana babo muri iki gihe cyane cyane umwana w'umukobwa bakamurinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma hari ababangiza. Ati:

'Nk'abantu bafite abakozi birinde kujya babasigana na bo bonyine, babanze bagenzure neza niba nta ngeso mbi bafite bashobora kubanduriza abana kuko aribo Rwanda rw'ejo.'

Kuri ubu umusore ukekwaho gusambanya umwana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe ari gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Icyo itegeko riteganya

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

Ingingo ya 133 y'iri tegeko, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha

1º Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana;

2º Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana;

3º Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/14/kayonza-rib-yataye-muri-yombi-umusore-ukekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-icyenda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)