Kagame Charles itaranto nshya yitezweho gutanga akazi gakomeye mu muziki nyuma yo kwakirwa muri Moriah Entertainment #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kagame Charles ukorera umuziki we muri Australia, nyuma yo kwinjira muri kompanyi ireberera inyungu z'abahanzi ya Moriah Entertainment, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Naragukunze', akaba yitezweho ko azatanga akazi ku bandi bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo gukora indirimbo 3 zigakundwa, Kagame Charles akaba yinjiye muri Moriah Entertainment yagiye ireberera ibikorwa by'abahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo ndetse n'abandi.

Charles Kagame yavuze ko atabona amagambo akwiriye yavugamo uburyo yumvamo gukorana na Kompanyi imaze imyaka 12 ikurikirana ibikorwa bya gospel yo mu Rwanda

Ati: 'mu by'ukuri sinzi uburyo nabivugamo gusa ndanezerewe cyane, kuko sintekereza ko hari icyo ndusha abandi kuba Moriah yakemera kumfasha mu bikorwa byanjye by'ubuhanzi, kandi nkurikije ibiganiro twagiranye nizeye ko ubutumwa Imana yanshyize ku mutima buzagera ku rwego rukomeye kuko abantu tugiye gukorana basanzwe babimenyereye'

Avuga ku ndirimbo ye 'Naragukunze' yavuze ko ari indirimbo ihumuriza umuntu wese ufite ibyo ari gucamo bimugoye, ikaba ari indirimbo uyu muhanzi yumvikana ari mu ruhande rw'Imana iganiriza umuntu imukomeza ko ari Imana irinda isezerano ryayo idashobora kubura kurisohoza niyo ibihe byahita ibindi bigaha ibindi.

Ku ruhande rw'ubuyobozi rwa Moriah Entertainment batangaje ko bishimiye cyane gukorana n'uyu muhanzi cyane ko babanje gusuzumana ubushishozi ubushobozi bw'uyu muhanzi haba mu kuririmba no kwandika indirimbo.

Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment yagize ati: 'twishimiye gukorana na Charles ni umwe mu bahanzi beza Imana ihagurukije muri iki kiragano haba mu miririmbire ye n'uburyo yandikamo, abaye umuhanzi wa mbere ugiye kongera gukorana natwe nyuma y'igihe dusa n'aho twahagaritse kwakira abahanzi. Ibi kandi biri muri gahunda tumaze igihe kitari gito dutegura uburyo bwo gukorana n'abahanzi bakizamuka.'

Mu gihe gito amaze yinjiye mu buhanzi, Charles Kagame amaze gukora indirimbo enye harimo 'Ahindir'ibihe', 'Tubagarure', 'Ntuzibagirwe' ndetse na 'Naragukunze' yamaze gushyira ahabona, izi ndirimbo zose zikaba zarakozwe na studio imaze kuba ubukombe mu gukora indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza ikoreramo abavandimwe babiri Boris na Bruce hakaba hari amakuru ko hari n'izindi ndirimbo uyu muhanzi ategura gushyira hanze mu minsi ya vuba zose zikazabumbirwa hamwe ku muzingo we wa mbere uzaba ugizwe n'indirimbo 10.

Kagame Charles yamaze kwinjira muri Moriah Entertainment
Kagame Charles yahise ashyira hanze indirimbo 'Naragukunze'
Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment

Umva 'Naragukunze' ya Kagame Charles



Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/kagame-charles-itaranto-nshya-yitezweho-gutanga-akazi-gakomeye-mu-muziki-nyuma-yo-kwakirwa-muri-moriah-entertainment

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)