Imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2020, mu karere ka Nyagatare mu Mudugudu wa Karungi, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, yabonetsemo inkuba yakubise inka eshanu zikaba ari iz'umuturage witwa Muhutu Samuel, yiyongera ku yaguye ku cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, isenya inzu 69 z'abaturage bo mu Murenge wa Musheri.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko inka zakubiswe n'inkuba ari eshanu zose ngo zahise zipfa ako kanya. Yagize ati :'Inka eshanu zakubiswe n'inkuba ni izo mu Murenge wa Nyagatare, ubu turacyahuza imibare ngo turebe ibyangiritse.'
Umuturage witwa Muhutu w'imyaka 67 yari atunze inka icyenda, ahagana saa Kumi n'imwe z'umugoroba ubwo hagwaga imvura nyinshi ngo nibwo inkuba yakubise inka ze hahita hapfamo eshanu zirimo imbyeyi ebyiri n'ibimasa bitatu. Ibi byiyongera ku mvura yaguye ku cyumweru aho mu Murenge wa Musheri, yasize isenye inzu 69 z'abaturage.

Imvura yaguze mu Karere ka Nyagatare ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, yasenye inzu 69
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musheri, Kamu Stiven, yavuze ko abaturage bagiye bacumbikira bagenzi babo bagizweho ingaruka n'iyi mvura mu gihe hategerejwe imiganda yo kongera kubafasha gusubizaho ibisenge neza.
Yakomeje avuga ko aba baturage leta izabafasha mu kubaha amabati ku bo yangiritse, asaba baturage kwibuka kuzirika inzu zabo neza kugira ngo zidakomeza gusenywa n'imvura.
Abaturage barasabwa gufata ubwishingizi bw'amatungo kugira ngo ugize ibibazo byorohe gushumbushwa.
Mu byumweru bishize imvura nyinshi nabwo yari yasenye inzu zisaga 200 mu Karere ka Kirehe ndetse inangiza imyaka myinshi.
Igihe