Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k'urwego rw'ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n'ubusazi butangaje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo usomye ibinyamakuru by'urwego rw'ubutasi muri Uganda, CMI iyoborwa n'uwitwa Generali Abel Kandiho, wibaza niba ababyandika badafite ikibazo mu mutwe, kuko urwango bafitiye u Rwanda rwonyine rutagombye gutuma bavuga amahomvu n'ibihimbano bigaragaza ubuswa bwinshi.

Urugero rwa hafi, ni ibyatangajwe n'ikitwa Chimpreports, aho kivuga ngo..' mu mwaka wa 2014 Ambasaderi Vincent Karega (ubu uhagarariye uRwanda muri RDC), yirukanywe shishi itabona muri Afrika y'Epfo, aho yari ahagarariye uRwanda' Iki ni ikinyoma giteye isoni, kuko Ambasaderi Karega yahagarariye uRwanda muri Afrika y'Epfo kuva muw'2011 kugeza muw'2019 ahamagariwe ubundi butumwa. Ntiyahawe amasaha 72 ngo abe yavuye Pretoria nk'uko aba bamamazabinyoma babivuga, ahubwo yari ashoje inshingano ze neza, ndetse mbere yo kugaruka mu Rwanda abategetsi ba Afrika y'Epfo baramushimira, banamusezeraho neza mu cyubahiro kimukwiriye.

Chimpreports ntiyagarukiye aho, kuko yahimbye inyandiko yitiriwe uwahoze akuriye urwego rw'ubutasi muri RDC, Nyakwigendera Delphin Kahimbi. Iyo baruwa itarigeze ibaho na rimwe, ngo yasabaga Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, kutemera kwakira Vincent Karega nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda I Kinshasa. Icya mbere, iyi baruwa iba mu bitekerezo bya Gen Kandiho na Museveni gusa, yitiriwe umuntu wapfuye, kuko nyine adahari ngo abanyomoze. Icya kabiri, ntaho byabaye ko ukuriye urwego rw'iperereza aha amabwiriza umukuru w'igihugu cyane cyane mu bijyanye na dipolomasi.Icya gatatu, ibaruwa y'ibanga(confidential letter), yandikiwe umukuru w'igihugu, niwe ishyikirizwa wenyine kandi ntitangwaho kopi 6, nk'uko iki gihimbano kibigaragaza!!

Ambasaderi Karega akigera muri RDC inyangabirama zavugije induru ngo niyirukanwe muri Kongo, kubera ko yari yagaragaje ibinyoma zirirwa zibeshyera uRwanda. Perezida Tshisekedi yabyimye amatwi,kuko azi neza aho ukuri kuri.

Abasesenguzi bahamya ko imyitwarire igayitse y' ubutegetsi bwa Uganda yerekana ko buri mu batishimiye umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na RDC. Impamvu umuntu akaba yayishakira ku bintu nka 3, uretse ko ari na byinshi kurushaho. Icya mbere, Perezida Tshisekedi akimara gutorwa yatangiye ibikorwa byo guhashya imitwe yitwara gisirikari iri ku butaka bwa RDC, ndetse inatakaza abarwanyi batabarika. Muri iyo mitwe harimo ishyigikiwe ikanaterwa inkunga na Uganda, nka FDLR, RNC,FLN, CNRD, RUD-Urunana n'abandi bicanyi bahora bashaka kugirira nabi u Rwanda. Icya kabiri, kuba u Rwanda na RDC bibanye neza bitera ishyari ubutegetsi bwa Uganda, by'umwihariko Perezida Museveni ubwe, kuko yumvaga Perezida Tshisekedi yajya mu mateshwa ya 'munyangire', akayoboka politiki y' inzangano nk'iya Kabila yasimbuye na Museveni ushaje wanduranya. Icya gatatu, Perezida Museveni yababajwe n'itsindwa ry'uwitwa Martin FAYULU,yifuzaga ko yaba Perezida wa RDC akajya amukoresha ibyo ashaka,birimo gusahura umutungo wa Kongo, no guhungabanya umutekano w'uRwanda.

Ni nayo mpamvu za Chimpreports zirirwa zamamaza ubuswa n'ubusazi bwa Fayulu, wasaranye ibitutsi no gusiga icyaha ku Rwanda , kugera n'aho yemeza ko rushaka 'komeka' Minembwe ku butaka bwarwo. Ariko se utagera we ntanagereranya?! Niba Minembwe iri mu bilometero bisaga 500 uvuye ku mupaka w'uRwanda na RDC, umuntu atekereza ate ko u Rwanda rwifuza 'komeka' Minembwe ku butaka bwarwo?!!.Erega za Chimpreports zikajyaho zikogagiza ngo Martin Fayulu ni umunyapolitiki w' igitangaza.

Uko byagenda kose, gusebanya kw'ibinyamakuru bya CMI ntibizakuraho ishema n'ijambo u Rwanda rufite ku rwego rw'isi. Aho guta umwanya byenyegegeza urwango, byagombye kumenya impamvu shebuja Museveni afatwa nk' inkundamugayo itakigira ibitegerezo mu ruhando rw'amahanga.

The post Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k'urwego rw'ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n'ubusazi butangaje appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibinyamakuru-bikorera-mu-kwaha-kurwego-rwubutasi-rwa-uganda-bikomeje-gusebya-u-rwanda-mu-buswa-nubusazi-butangaje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)