FERWAFA yafashe umwanzuro ku imanuka rya Gicumbi na Heroes #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FERWAFA yemeje umwanzuro wa komite nyobozi yafashe ivuga ko Gicumbi FC na Heroes FC zimanuka mu cyiciro cya 2.

Kubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2019-2020 utarangira, muri Gicurasi nibwo FERWAFA yemeje ko shampiyona ihagararira aho yari igeze maze APR FC igahabwa igikombe cya shampiyona maze Heroes FC na Gicumbi FC zari iza nyuma ku rutonde zikamunuka mu cyiciro cya kabiri.

Iki cyemezo cyafashwe na komite nyobozi ya FERWAFA n'ubwo yari ibifitiye uburenganzira, ntabwo cyashimishije aya makipe yamanuwe mu cyiciro cya kabiri.

Byatumye yishyira hamwe ndetse yandikira Minisiteri ya Siporo bayisaba kurenganurwa, MINSIPORTS yasabye FERWAFA ko yahura n'aya makipe bakaganira bagafata umwanzuro utagize uwo ubangamiye.

Baje gufata umwanzuro ko aya makipe agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Aya makipe yari asigaye ategereje amahirwe mu nama y'Inteko Rusange aho abanyamuryango bagombaga kubafasha kumvisha komite nyobozi ko aya makipe atagomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko atari yo yatumye shampiyona ihagarara.

Mu nama y'Inteko Rusange ya FERWAFA yabaye uyu munsi, perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yavuze ko uyu mwanzuro utagomba guhinduka aya makipe agomba kuzakina mu cyiciro cya kabiri umwaka w'imikino wa utaha wa 2020-2021.

Heroes isubiye mu cyiciro cya kabiri
Gicumbi nayo igomba gukina icyiciro cya kabiri



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yafashe-umwanzuro-ku-imanuka-rya-gicumbi-na-heroes

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)