Evode Uwizeyimana na Prof. Dusingizemungu wa Ibuka bagizwe Abasenateri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Evode Uwizeyimana yagizwe Senateri
Evode Uwizeyimana yagizwe Senateri

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe, aba Basenateri bashyizweho kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2020.

Tariki ya 07 Gashyantare 2020, ni bwo Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera yeguye ku mirimo ye.

Kwegura kwa Uwizeyimana kwaje nyuma y'igitutu cya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nyubako iri Mujyi wa Kigali.

Ku mbuga nkoranyambaga, Uwizeyimana yasabye imbabazi z'ibyo yakoreye uwo mukozi ushinzwe umutekano aho yashinjwaga kumusanga mu kazi ke akamuhirika akitura hasi.

Dr Dusingizemungu Jean Pierre, we yari asanzwe ari Perezida wa Ibuka.
Dr Dusingizemungu Jean Pierre, we yari asanzwe ari Perezida wa Ibuka.



source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/evode-uwizeyimana-na-prof-dusingizemungu-wa-ibuka-bagizwe-abasenateri
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)