Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri filime y'uruhererekane ya City Maid, ku munsi umukunzi we Ndayirukiye Fleury yizihizaho isabukuru y'amavuko yamusezeranyije kuzamukunda ubizira herezo.
Buri tariki ya 19 Ukwakira, Fleury yizihiza isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro yamubwiye akamuri ku mutima aho yamufashije kwizihiza isabukuru amwibutsa ko amukunda kandi amusezeranya kuzamuba hafi iteka ryose.
Mu magambo yashyize kuri Instagram yagize ati "Isabukuru nziza mwami wanjye. Mpora nshima rurema ku bwawe, uri impano idasanzwe nahawe n'Uhoraho mu buzima bwanjye, nzahora nshima Uwiteka akomeze kukunezeza, ahaze ukwifuza kwawe. Ndagukunda cyane Papa w'abana banjye. Ramba urambire kubona ibyiza mpaka tubonye ubuvivi. Isabukuru nziza na none rukundo rwanjye.'
Nyuma y'imyaka 4 bakundana, tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo Fleury yasabye Diane ko yazamubera umugore undibarabyemera.
Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z'uyu mwaka tariki 17 na 20 Ukuboza 2020.
Fleury akaba akora akazi ko gufata no gutunganya amashusho, ni mu gihe Bahavu Jeannette (Diane) ari umukinnyi wa filime ukomeye.