Bite bya rutahizamu wa Rayon Sports bivugwa ko yerekeje muri Zambia? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'inkuru zavuzwe ko rutahizamu uherutse gusinyira Rayon Sports, Issa Bigirimana ari muri Zambia uyu mukinnyi arabihakana aho ahamya ko ari i Kigali.

Muri Nyakanaga 2020, ni bwo uyu rutahizamu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umwaka, gusa uyu musore nta mafaranga yahawe ya recruitment ahubwo yumvikanye n'ikipe umushahara gusa ariko mu masezerano ye ashyiramo mu gihe yaba abonye ikipe imugura yahita yigendera nta mananiza arimo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore kuva ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize arimo kubarizwa mu gihugu cya Zambia aho yagiye kuvugana n'ikipe ikiri ibanga.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Issa Bigirimana yahakanye aya makuru aho yavuze ko ari mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ndetse ko na we arimo kubyumva bikamutangaza. Gusa uyu musore akaba ataboneka ku murongo wa telefoni kuri nimero ze zose akoresha mu Rwanda kereka ku mwandikira kuri WhatsApp gusa.

Ati'inde uri muri Zambia? Ni ukubeshya njye ndi mu Rwanda, ndi muri Kigali, nabyumvishe ndisekera gusa.'

Amakuru ISIMBi yahamwe n'umwe mu nshuti za hafi z'uyu mukinnyi bahoze bakinana ni uko Issa atari mu Rwanda yagiye kurangizanya n'ikipe yo muri Zambia imwifuza bagize ibanga.

Issa Bigirimana arabarizwa muri Zambia



Source : http://isimbi.rw/siporo/bite-bya-rutahizamu-wa-rayon-sports-bivugwa-ko-yerekeje-muri-zambia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)