
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka ku Isi, zimwe muri kaminuza zari zisangwanywe gahunda yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga zakajije umurego, mu gihe izitari zakitabira iyo gahunda zarushijeho kuyijyamo dore ko ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe byahagaritswe, bityo na kaminuza zigafunga imiryango mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.