Umukobwa w' igikwerere umenyereweho gushyira hanze amafoto y' ubwambure bwe yahuye nuruva gusenya ubwo yari agiye kwifotoreza mu ishyamba yambaye ubusa buri buri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Kenya, Umu Slay Queen w'ikimero utunzwe no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'ubwambure bwe, yahuye n'akaga gakomeye ubwo yari agiye kwifotoreza mu ishyamba maze agahagarara mu kiguri cy'intozi zigatangira ku mwurira no kumurya.

Umukobwa uzwi I Mombasa muri Kenya mu kwifotoza yambaye ubusa, yagaragaye mu mashusho ari gutabaza cyane kubera intozi yahagazemo agiye kwifotoza zikamwuzuraho hanyuma zikamurya kakahava.

Muri iki gihe ikoranabuhanga rikomeje gufata indi ntera, abakobwa bamwe bakomeje kubyaza umusaruro umubiri wabo bakifotoza bambaye ubusa bagasakaza ayo mafoto mu rwego rwo gukurura abagabo bayareba, nyuma bakaba babishyura amafaranga menshi mu kubasambanya.

Uyu Slay Queen we kuri iki gihe ntiyaguwe neza ubwo yari amaze gukuramo imyenda ari kwitunganya ngo gafotozi akore akazi aho yari ari kwifotoreza mu ishyamba, kuko yatunguwe no kwisanga yahagaze mu kiguri cy'intozi nyinshi, ziramutondagira maze  ziramurya kugeza ubwo kwihangana byamunaniye atangira kuvuza induru no kwiruka agerageza kuzikuraho.

Aya mashusho akimara gushyirwa hanze, yakwirakwijwe na benshi hirya no hino ku buryo yarebwe cyane mu gihe gito.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/18/umukobwa-w-igikwerere-umenyereweho-gushyira-hanze-amafoto-y-ubwambure-bwe-yahuye-nuruva-gusenya-ubwo-yari-agiye-kwifotoreza-mu-ishyamba-yambaye-ubusa-buri-buri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)