Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubori rw'inzuki rwica kanseri y'ibere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda ry'abashakashatsi bo muri Ositaraliya bagaragje ko Ubumara bw'inzuki bushobora kurwanya ibibyimba bya kanseri, aho bavuga ko melittin, igice cy'ibintu byasohowe n'udukoko,ishobora gusenya ingirabuzimafatizo mbi z'ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri y'ibere.

Abashakashatsi bo mu kigo cy'ubushakashatsi n'ubuvuzi cya Harry Perkins na kaminuza y'Uburengerazuba bwa Ositaraliya batangaje ko uburozi bw'udukoko, ndetse na melittin, igice kinini cy'ibiyigize, byagaragaye ko bugira ingaruka nziza kuri kanseri zimwe na zimwe zikazezirimo na kanseri y'ibere.

Ubushakashatsi bwasohotse ku ya 1 Nzeri kuri ubu buri gukorerwa ku mbeba muri laboratoire, Bakoresheje igipimo cyihariye cy'uburozi, abashakashatsi bo muri Ositaraliya bavuga ko ubu bumara bw'inzuki cyangwa se urubori byagaragaye ko bifite akamaro kanini mu kurwanya selile mbi zifata ibere nk'uko ikigo cya Curie kibitangaza. Nk'uko ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga bubivuga, ibibyimba byose byavanyweho mu isaha imwe nyuma yo gushyiraho ubwo bumara.

Kuri Mahasti Saghatchian, umuganga wa oncologue mu kigo cya Gustave-Roussy no mu bitaro byo muri Amerika, avuga ko ubu buvumbuzi butanga icyizere. Uyu muganga yerekana ko "Kanseri y'ibere ikaze ari yo twivuza muri iki gihe, ariko n'ubwo ubushobozi bw'ubu buvuzi ari ikintu gikomeye cyavumbuwe, yavuze ko ari byiza kumenya ko bikiri mu byiciro bya mbere.

Ibizamini byinshi bigomba gukorwa kugira ngo umutekano wacyo ugaragare neza, mbere yo gusuzuma ibizamini byo kwa muganga. Abajijwe n'ikinyamakuru des Femmes, Dr Elise Deluche, inzobere mu bijyanye na kanseri y'ibere muri Gustave Roussy, asobanura ko kanseri igira ingaruka cyane cyane ku bagore bari munsi y'imyaka 40, bakomoka muri Aziya cyangwa muri Afurika.

Dr Deluche agaragaza ko umuntu urwaye kanseri ikabije kuko hari n'izoroheje, afite ibyago byinshi byo kwandura metastasize, ibibyimba biva mu ngirabuzimafatizo za kanseri bikimukira mu bindi bice by'umubiri, umuntu ntabimenye. Kubera ko iyi kanseri ari mbi cyane, oncologue ashimangira ko ari byiza ku bantu b'igitsina gore gukurikirana uko ubuzima bwabo bumeze nibura rimwe mu myaka itanu.

Source: inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubushakashatsi-bwagaragaje-ko-urubori-rw-inzuki-rwica-kanseri-y-ibere.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)