Ni ubuhe bwoko bw'urukundo ukunda Yesu? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi muri twe abakristo tuvuga ko dukunda Umwami Yesu, tubivuga dushingiye ku kuba yaritanze ku musaraba agapfa ku bwacu. Icyakora uramutse ubajije ubwoko bw'urukundo tumukunda, abasubiza iki kibazo bashobora kuba mbarwa. Icy'ingenzi kuri Yesu, ni uko duhitamo ubwoko bw'urukundo we ashaka ko tumukunda. Waba warigeze kumenya urukundo Yesu yifuza ko umukunda? Nibyo tugiye kugarukaho.

Mu gitabo cy'ibyahishuwe ibice 2, Umwami Yesu niho aduhishurira urukundo adushakaho. Iki gice gitangirana n'ijambo rya Yesu ryo gushimira itorero rya Efeso ababwira ko ari abizerwa muri byinshi. Nyamara ku murongo wa 4, Yesu avuga atya ati 'Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.' Tugendeye kuri uyu murongo nibwo twumva neza ubwoko bw'urukundo Umwami Yesu adushakaho. Ni urukundo rwacu rwa mbere.

'Urukundo rwacu rwa mbere' ni uruhe?

Ijambo ry'Ikigereki rwa 'mbere' niryo risobanurwa neza muri Luka 15:22. Urukundo dusabwa gukunda Yesu rugomba kuba rusumba ibindi bintu byose dukunda. Muri Luka 15, Umwami Yesu avuga amateka y'umwana w'ikirara. Ku murongo wa 22, Ise nyuma yo kongera guhura n'umuhungu we wari umaze igihe kirekire yarazimiye , yagize ati:

'Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n'impeta ku rutoki n'inkweto mu birenge'

Icyo iyi mirongo ihuriyeho, ni uko Umwami Yesu yita ku rukundo rusumba ubwiza izindi nkundo dukunda ibintu runaka. Bigereranywa n'umwenda uruta iyindi umwana w'ikirara yambitswe.

Umubano wacu na Yesu ushingiye ku rukundo tumukunda Uwiteka ni Umuremyi wacu kandi turi ibiremwa bye; Ni Databuja kandi turi abakozi be. Umubano wacu na Yesu ugaragazwa n'urukundo nk'urwumugabo n'umugore. Kubwa Yesu we akiranukira kudukunda ariko nawe ategereje ko tumwereka urwo tumukunda.

Burya iyo umugabo n'umugore bakundana urukundo rwa mbere kandi rwiza hagati yabo koko, ntabwo ari urukundo urwo arirwo rwose. Iyo umubano wabo wajemo agatotsi urukundo rwabo rwa mbere rukangirika, niho usanga umwe muribo asigaye yikundira akazi cyangwa inshuti ye kuruta uwo bashakanye.

Ku ruhande rwa Yesu rero we adukunda kandi urukundo rudahinduka. Hanyuma se twe dukunda Yesu gute? Ntabwo Uwiteka ashaka ko tumukunda urukundo rusagutse( ibisigarizwa), ni ukuvuga niba ujya usabana na Yesu nyuma yo kwinezeza mu by'isi, akazi kawe cyangwa ikindi kintu cyose, ntabwo uri umwizerwa. Ntabwo ukunda Yesu uri mu kinyoma.

Ubwinshi bw'ibyiza twakorera Yesu sibyo bigaragaza urwo tumukunda. Burya n'itorero rya Efeso ryakoreye Imana ibintu byinshi byiza, ariko ntibyababujije kugayishwa n'ikintu kimwe gusa: baretse urukundo rwabo rwa mbere. Gukunda Yesu urukundo rwa mbere n'ibyingenzi. Akenshi, twita cyane ku gukorera Yesu Ariko ibikorwa ntibyashimisha Yesu kuruta uko yatwishimira. Icy'ibanze muri byose ku mukristo ni ugukunda Yesu urukndo rwa mbere ntabwo ari imirimo iza mbere.

Guteshwa agaciro k'ubukristo n'ubutumwa bwiza , haba ku mukristo ku giti cye cyangwa ku itorero muri rusnge nibyo bizaba ingaruka zo kureka urukundo rwa mbere twari gukunda Yesu. Kubera ko twamurutishije iby'isi n'ibinezeza kamere yacu. Ntabwo bizacira aho kandi kuko dushobora no kuzabura ubugingo buhoraho. Hari umuririmbyi waririmbye ngo " Abanga Imana ntibayisenge bazapfa bose be kwibukwa "

Gusigasira urukundo rwa mbere kuri Yesu byagerwaho gute?

Ntabwo bigoye na gato! Gukomeza urukundo rwacu rwa mbere dukunda Umwami Yesu cyangwa kuruzahura, icyo dukwiye kubanza kumenya ni uko Yesu ari umuntu wuje urukundo kandi yabigaragarije isi yose. Kumenya uko wagirira Kristo urukundo rwa mbere , banza utekereze mu buzima bwawe ibyo ukunda kuruta ibindi byose. Biroroshye kuko ushobora kurebera ku bikorwa byawe bikuranga umunsi ku wundi .

Tekereza iyo ubyutse ikintu cya mbere ukora. Uhitamo iki iyo hari ibikorwa bibiri, ibyo mu buzima busanzwe n'ibizana abantu kuri Krisro ? Umwanya wawe munini uwumara uri mu biki? Reba ko ibyo utunze mbere na mbere bibanza kubahisha ubwami bw'Imana mbere yo gukora ibindi byose. Harya ku munsi ni kangahe watuza akanwa kawe ubwira Yesu ko umukunda ? washyira ku rutonde ibyo umaze guhindukaho , nibyo umaze kwigira kuri Yesu mu gihe mumaranye ?

Buri wese rero muri iyi nyigisho ashobora kugira aho yisanga.

Ese urukundo ruracyariho, ni iki gituma rukonja? sobanukirwa byinshi muri iyi Video

Sources:

Bibles for America.org

Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Urufunguzo-rwo-gusigasira-umubano-wacu-mwiza-na-Yesu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)