Ni gute nakwigereranya n'intwari zo muri Bibiliya? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mibereho ya buri munsi, duuhura na byinshi binaniza abagenzi mu rugendo rwa gikristo ariko iyo dusesenguye dusanga Bibiliya yerekana abantu babaye intwari zo kwizera mu gihe bamaze ku isi n'ubwo nabo bitari bakoraga ibyaha, ariko basoje urugendo rwabo amahoro, ibi bituma umuntu yibaza uburyo yakora kugirango abashe kwigereranya n'izo ntwari. Birashoboka cyane iyo ubuzima bwacu tubweguriye Imana akaba ariyo ibugenga.

Iyo usomye Bibiliya neza, usangamo abantu b'icyitegererezo, harimo abagabo n'abagore bakoze ibikorwa byinshi kandi byiza ariko nabo bagiye bakora amakosa ndetse bagaragaza intege nke aribyo tugiye kwibandaho.

Mu gitabo cy'Itangiriro ibice 15 na 16, Aburahamu, umugabo wakiranukiye Imana ku kigero cyo hejuru ndetse ikamusezeranya ko azaba sekuruza w'amahanga, ariko nyuma yaje kugwa mu cyaha aho yabyaranye n'umuja we kandi we na Sara umugore we w'isezerano, Imana yari yarabasezeranije urubyaro ariko babona bamaze kugera mu zabukuru.

Nowa yarasinze maze aryamana n'abakobwa be (nibo bamusindishije) ubwo umwuzure wari urangiye bibaza aho abantu bazakomoka. Mose intwari yo kwizera nawe yananiwe kwihangana igihe ubwoko bwa Israheli bwamuhindukaga ngo abasubize muri Egiputa. Dawidi we yarasambanye ndetse yica Uliya kugirango asibanganye ibimenyetso.

Iyo turebye mu isezerano rishya, Abigishwa ba Yesu bumvise inyigisho ze nyinshi ndetsee babona n'ibitangaza yakoze, ariko n'ubwo ubutumwa bwiza bwari bwuzuye mu mitwe yabo, babuze ukwizera. Bari barahawe ububasha bwo gukiza abarwayi no kwirukana abadayimoni mu izina rya Yesu (Matayo 10:5-10) ariko bihakanye Yesu ubwo yari agiye kubambwa.

None ni iki twakwigira kuri aba bantu? Mugihe dutekereje ku byaha bikomeye bakoze, twumva ducitse intege mu rugendo,ariko iyo twitegereje neza dusanga nabo ari abantu nkatwe. Intege nke zabo zidufasha gusobanukirwa neza iby'uru rugendo kandi tukamenya ko Imana yiteguye gukorana natwe nk'uko yabanye n'abatubanjirije.

Imbabazi z'Imana ziracyakora:

Ingero z'abakoze ibyaha zidufasha kubona uburyo Imana yihangana. Mubyukuri ikoresha abantu, atari kubwo gukiranuka kwabo no kwitanga, ahubwo ari ukubera urukundo rwayo rutarondoreka idukunda tudakwiriye.

Ubutwari bw'Umwami Dawidi budutera imbaraga, ariko uburyo Imana yamubabariye yakoze ubwicanyi nabyo biratangaje, dukwiye kumwigiraho guca bugufi no kwihana kuko imabazi z'Imana zihoraho ibihe byose.

Imana ifite imbaraga zihindura

Iyo tumaze kureba uburyo icyaha cyashinze imizi mu bantu nk'uko Bibiliya ibitwereka, dusanga bitangaje cyane kugirango babe barasoje urugendo rwabo amahoro.

Bitekerezeho neza maze wibuke abasore batatu bajugunywe mu itanura ry'umuriro baboshye hanyuma bakavamo ari bazima nta n'umwotsi ubanukaho. Ibi bigaragaza gukomera kw'Imana n'imbaraga zayo bitagira akagero.

Imana isumba byose

Iyo intwari zacu ztubanjirije ziba zitarashyizwe ahagaragara ngo tumenye abo aribo, mubyukuri, twari kubashyira hejuru cyane no kubasenga nk'ibigirwamana. Imana niyo yihesha izina rikomeye kurusha ayandi yose.

Twebwe nk'abantu, Dushobora kuzenguruka umurwa, ariko Uwiteka niwe usenya inkike za Yeriko.

Mubyukuri, Imana yatubwiye ko ihitamo abanyantege nke kandi basuzuguritse kugirango tudatangira kwirata ibyo twagezeho (1 Abakorinto1: 26-31).

Urugerofatizo rw'umuziranenge ni Yesu

Ku ruhande rw'abantu bose twabonye muri Bibiliya bafite inenge, ariko Yesu we aragaragara nka diyama nziza idafite inenge. Muri we niho ubonera imbaraga, ubwenge, impuhwe no kwitangira Imana kutajegajega.

Ntabwo twigeze tubona Yesu asitara haba mu bitekerezo, ijambo, cyangwa ibikorwa. Niwe wenyine wasohoje amategeko y'Imana kuko buri gihe yagendaga yumvira Se.

Muri macye abantu bose twabonye muri Bibiliya bakoze ibyaha ariko ubuntu bw'Imana nibwo bwabashoboje kuba intwari zo kwizera, njyewe nawe turi ku murongo w'abategereje ubuntu bw'Imana.

Source: www.christiantoday.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-nakwigereranya-n-intwari-zo-muri-Bibiliya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)