Moussa Traore wahiritse bwa mbere ubutegetsi muri Mali yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe yari umusore muto ufite ipeti rya lieutenant mu 1968, Traore niwe wabaye nyirabayazana w'ubutegetsi bwahiritse Modibo Keita, Perezida wa mbere w'iki gihugu nyuma y'ubwigenge. Yabaye perezida mu mwaka wakurikiyeho, ategeka abanya Mali atavugirwamo.

Imyaka 22 yamaze ku buyobozi bw'iki gihugu cyo muri Afurika y'Iburengerazuba yaranzwe no guta muri yombi abatavuga r'umwe n'ubutegetsi, guhagarika imyigaragambyo, impfu zitavuzweho rumwe nk'urw'uwahoze ari Perezida Keita wapfiriye aho yari afungiwe, ndetse n'ibirego by'uko yanyereje amafaranga y'imfashanyo z'amahanga.

Yari azwiho kandi ubuhanga bwa diplomasi. Nk'umuyobozi w'umuryango w'ubumwe bw'Afurika icyo gihe (ubu ni Umuryango w'ubumwe bw'Afurika), yagize uruhare runini mu kibazo cya Senegali na Mauritania mu 1989 ndetse n'amakimbirane ya Tchad na Libiya, hamwe n'intambara ya mbere yo muri Liberiya.

Traore yagiranye amasezerano y'amahoro mu 1990 n'umutwe w'inyeshyamba witwa Tuareg wo muri Mali nyuma yo kotswa igitutu bakagira ibyeme bemeranywa.

Ariko mu 1991, abasirikare yari yohereje kugira ngo bahoshe abigaragambyaga baharanira demokarasi baramuhindukirana maze bamuhirika mu myigaragambyo y'amaraso, bituma abantu barenga 200 bapfa abandi 1000 barakomereka.

Yakatiwe urwo gupfa kubera "ibyaha bya politiki" mu 1993, hamwe n'umugore we, kubera ibyaha by'ubukungu mu 1999.

Ibihano byahinduwe igihano cy'igifungo cya burundu,ariko uyui Traore yababariwe mu 2002.

Amaze kumva urubanza rwe rwa mbere mu 1993, yagize ati : "Iyo utangiye umwuga wa gisirikare, uba witeguye igitekerezo cyo kudapfira mu buriri bwawe."

'Abakunda igihugu muri twe'

Mu myaka yashize, Traore yakunze kugaragara nk'umunyapolitiki w'inzobere, abanyapolitiki benshi bakajya bamusaba inama.

Uwahoze ari Minisitiri w'intebe, Soumeylou Maiga, yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko "ababajwe cyane" n'urupfu rwa Traore, aho yerekanaga "ubucuti n'icyubahiro bagiranye mu myaka myinshi ishize".

Urupfu rwa Traore ruje nyuma y'ibyumweru bine habaye indi kudeta muri Mali, ikaba ari iya kane kuva iki gihugu cyabona ubwigenge kikava mu maboko y'u Bufaransa mu 1960. Ni nyuma y'uko ingabo z'inyeshyamba zahiritse perezida Ibrahim Boubacar Keita ku ya 18 Kanama.

Keita watowe mu gihe cya manda ebyiri, yari agifite imyaka itatu muri manda ye ya kabiri yimyaka itanu. Yari yagiye yibasirwa n'imyigaragambyo kubera ko yananiwe guhashya inyeshyamba z'abajihadiste zimaze imyaka umunani, kuba ubukungu bwaragiye hasi no kuba ruswa yarazahaje iki gihugu.

Traore yari aherutse guhura n'abayobozi b'ingabo z'igihugu ndetse agira n'icyo atangaza. Ati : "Aba bakoloneli bato ni abana ... Nababwiye amakosa yakozwe n'icyo bagomba kwirinda kandi nizera ko babisobanukiwe".

Abajijwe uko igihugu cyifashe, no ku bivugwa ko kiri hafi gusenyuka, yarasubije ati : "Ntabwo nigeze ncika intege ku gihugu cyanjye, (hariho) akajagari ariko haracyariho gukunda igihugu muri twe."

Ku wa kabiri, hari ibiganiro byabereye muri Ghana hagati y'umuyobozi w'ingabo zafashe ubutegetsi, Colonel Assimi Goita, n'umuryango w'ibihugu 15 bigize Umuryango w'ibihugu by'Afurika y'iburengerazuba witwa Ecowas ku bijyanye no kugena ingengabihe yo kugarura ubutegetsi bw'abasivili.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Moussa-Traore-wahiritse-bwa-mbere-ubutegetsi-muri-Mali-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)