Kagere na Ally Niyonzima mu banyarwanda bakina hanze bitwaye neza mu mpera z'icyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'iki cyumweru shampiyona z'umupira w'amaguru mu bihugu bikomeye zari zakomeje, aho abakinnyi babiri b'abanyarwanda ari bo babashije gutsindira ibitego amakipe yabo.

Mu mukino wa shampiyona ya Tanzania wahuje ikipe ya Simba Sports Club ndetse na Biashara Mara United, warangiye Simba iyinyagiye ibitego 4-0, harimo igitego cya Meddie Kagere yatsinze ku munota wa 52 w'umukino, akaba yari yongeye kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga.

Meddie Kagere yari amaze imikino myinshi atabanza mu kibuga, yabanjemo ahita anatsinda
Meddie Kagere yari amaze imikino myinshi atabanza mu kibuga, yabanjemo ahita anatsinda

Muri Tanzania kandi umukinnyi Ally Niyonzima ukinira ikipe ya Azam Fc, nawe yaje gufasha iyi kipe kwegukana amanota atatu, nyuma yo gutsinda igitego kimwe rukumbi batsinze ikipe ya Mbeya City Fc.

Ally Niyonzima yatsinze igitego cye cya mbere muri AZAM FC
Ally Niyonzima yatsinze igitego cye cya mbere muri AZAM FC

Ku bandi bakinnyi, ku wa Gatandatu Waasland Beveren ya Djihad Bizimana yanyagiwe na Anderlecht ibitego 4-2, umukino Djihad yakinnye iminota wa 48 ubundi arasimburwa.

Muhire Kevin ukinira ikipe ya El Geish mu Misiri, ntiyabashije gukina kuko yamaze iminota 90 ku ntebe y'abasimbura, mu gihe Yannick Mukunzi ukinira Sandvikens IF ndetse na Kevin Monnet-Paquet ntibari mu bakinnyi 18 biyambajwe n'amakipe yabo.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kagere-na-ally-niyonzima-mu-banyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-neza-mu-mpera-z-icyumweru
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)