Ese ushobora kuba umukristo utajya mu rusengero? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibitangaje ko iki kibazo cyatera abantu urujijo kuko birumvikana ko umuntu adakeneye kujya mu rusengero cyangwa mu itorero kugirango abe umukristo kandi nanone niba atajya mu rusengero ntibivuga ko atari umukristo. Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe uburyo umuntu agomba kubyitwaramo.

Niba dushaka kugabanya icyo kuba umukristo bisobanura, ahantu heza ho kureba ni umwe mu bantu Yesu yavuze ko ari umukristo. Niba wibuka igisambo ku musaraba iruhande rwa Yesu (Luka 23: 39-43), Yesu yasezeranyije uyu mugabo ko azabana na we muri paradizo. Uyu mugabo ntabwo yigeze abona uko ajya mu rusengero, nyamara ni umukristo kuko yizera Yesu. Muri ubwo buryo rero ni ukuri kuvuga ko utagomba kuba umuyoboke w'itorero kugirango ube umukristo. Mubyukuri ukimara kuvuga ko "ugomba kugira icyo ukora" kugirango ube umukristo uba ufite ibyago byo kwakira ubutumwa bwiza nabi.

Ariko, Bibiliya ntisobanura imyumvire yumwuka y'umuntu ku giti cye. Ubukristo ntabwo ari ikintu cy'umuntu ku giti cye yihariye atagomba gusangizanya n'abandi. Ibi dushobora kubibona muri iki gice cyavuzwe haruguru, uburyo igisambo cyagaragaje ko cyizeye Yesu ni uko bihindura ubudahemuka bwe mubwami bwa Yesu, Maze abona ko Yesu ari umwami w'ukuri kandi yinjira mu bwami bwe, yinjira mu itsinda ry'abantu bayobowe na Yesu umwami.

Niba uri umukristo, bivuze ko uri umunyamuryango w'itorero ry'Imana. Itorero kugeza ubu ni umuryango wawe, kandi abo mu itorero n'impano Imana yaduhaye kugirango tubane mu buzima bwa gikristo. Mu rwandiko Pawulo yandikiye abaroma 8: 28-30 havuga ko abacunguwe bose Yesu yababereye imfura nabo bakaba abavandimwe be. Imana iri mu kazi ko gukora umuryango. iyi niyo mpamvu abakristo bakorera hamwe ari benshi kuko umuryango ugomba kuba ugizwe n'abantu benshi niyo mabwiriza, ariko sinzi niba habaho amabwirriza agenga umuntu umwe.

Ubuzima bwa gikristo ntibusobanuye kuba wenyine, Imana yahaye buri muntu wese wo mu itorero impano yo gufasha mugenzi we, ibyo ntiwabikora uri wenyine. Bisa nk'aho bidashoboka kuba mu buzima bwa gikristo uri wenyine. Mubyukuri igisambo ku musaraba nticyigeze kijya mu itorero kuko nta mahitamo cyari gifite mbere, ariko twe dufite amahitamo, dushobora guhinduka abanyamuryango b'itorero.

Mubyukuri kuba umukristo ariko utajya mu itorero bisa n'umuntu washyingiwe, akaba atajya agendana n'umugabo we na rimwe. Bishoboka ko umuntu yashyingirwa ntabane n'umugabo we, ibi cyaba ari ikibazo gikomeye cyane bibaye ngombwa ko umugore aba kure y'umugabo we kandi barasezeranye kubana akaramata. Urushako rutunganye rurangwa n'imibanire myiza. Guhinduka umukristo bisobanuye kuba umwe mu bagize umuryango w'Imana.

Muri macye, kujya mu itorero no guhura n'abandi bakristo ni ingenzi ku mukristo ugana mu ijuru. Mugihe yaba afite impamvu zimukomereye zituma atajyayo, twamugira inama yo kujya ategura umwanya wo guhura n'abakristo bagenzi be igihe runaka bagasoma Bibiliya ndetse bagasenga.

Source: fervr.net

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-ushobora-kuba-umukristo-utajya-mu-rusengero.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)