Ndayishimiye Evariste Perezida w'u Burundi, , yagaragaye we n'umugore we, Angeline Ndayubaha, bateruye ikibwana cy'ingurube bari bagiye koroza umwe mu miryango ngo kibafashe kwiteza imbere

Aya mafoto hirya no hono ku mbuga nkoranyambaga akomeje kuvugisha benshi, yu mukuru w'igihugu cy'u Burundi na madamu we bacigatiye ingurube

Ni ifoto yafatiwe mu ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru ashyira Uburenganzira bw'u Burundi, aho Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa kabiri yagiriye urugendo rusoza izo amaze iminsi akorera mu ntara zitandukanye z'u Burundi.
Aho mu Cibitoke Ndayishimiye yatashye ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye by'amajyambere, aboneraho koroza abaturage amatungo magufi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Si bwo bwa mbere Ndayishimiye akoze igikorwa kigatangarirwa cyane na benshi.
Tariki ya 01 Kanama 2020 ari muri Komini Giheta ho mu ntara ya Gitega ahari hijihirijwe umunsi mukuru wahariwe amakomini, Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye ijerekani y'urwagwa anarusangira n'abaturage, ubwo yifatanyaga na bo.
Mbere y'aho yari yagaragaye ari kuvuza ingoma n'abakaraza mu Burundi hizihizwa umunsi mukuru wo gushyigikirana.
Uwo munsi kandi, Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka urimo ituro yageneye abaturage bo muri Komini Giheta mu ntara ya Gitega ari nako umufasha we Angelique Ndayishimiye nawe yari afashe igiseke.
Perezida Ndayishimiye akunze kandi kugaragara afatanya n'abaturage imirimo itandukanye, irimo iy'ubuhinzi n'ubwikorezi.