Nyuma y'impungenge zamwe mu mafederasiyo y'imikino mu Rwanda yabunzaga imitima yibaza aho azerekeza mu gihe Stade Amahoro itangiye kuvugururwa, Minisitiri ya Siporo yatanze ihumure ko izabafasha bakabona aho bazimukira.
Guhera muri Gicurasi umwaka ushize, nibwo inkuru y'uko Stade Amahoro igiye kuvugururwa yatangiye kuvugwa.
Tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo mu buryo bweruye MINISPORTS yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro ko bafite ukwezi kumwe(iminsi 30, ni ukuvuga kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2019) bakaba bamaze kuva muri stade Amahoro kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.
Iki gihe amwe mu mafederasiyo akoreramo nka FERWABA, FERVB, NPC⦠bari babwiye ISIMBI ko batarabona aho bimukira kandi ko nta n'ubushobozi bafite bwo kuba bafata inyubako bonyine, bityo ko nk'uko Minisiteri yari iacumbikiye ikwiye no kubafasha kubona aho bimukira mu buryo butabagoye.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku munsi w'ejo, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi batekereje uburyo bazafasha amafederasiyo nk'uko basanzwe bafatanya.
Yagize ati'ikijyanye n'amafederasiyo aho azimukira, iki ng'iki nka Minisiteri ya Siporo mu mikoranire ifitanye n'amafederasiyo ni uko turimo turareba aho tuzimukira mu gihe Stade Amahoro izaba igiye kuvugururwa ko n'amafederasiyo twazayashakira aho yakorera nibura kugira abe yabone ibiro akoreramo.'
Uretse ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', andi mafederasiyo yose ntabwo afite inyubako zayo bwite yakoreraga muri stade Amahaoro.
Nyuma y'uko iki gikorwa cyagiye gisubikwa, biteganyijwe guhera mu Kuboza 2020, Stade Amahoro izatangira kuvugururwa ikongerrwa ubushobozi bwo kwakira abantu benshi, ikava ku bihumbi 23 ikazajya yakira ibihumbi 45.