Abashinjwa kuba mu mutwe wa Gen Kayumba Nyamwasa bireguye basubiranamo mu rukiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri rusange ubushinjacyaha burarega iri tsinda ibyaha byo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na leta z'amahanga hagambiriwe gushoza intambara ku Rwanda n'icyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy'iterabwoba.

Abireguye kuri uyu wa Gatatu ni abari abasivili bemeza ko bajyanywe mu mutwe witwara gisirikare wa P5 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Abo babimburiwe n'uwitwa Ildephose Mbarushimana wavuze ko yakuwe mu gihugu cy'Uburundi yizezwa ko agiye guhabwa akazi. Ukurikije uko bisobanura uyu na bagenzi be baravuga ko bagejejwe mu mutwe wa P5 ku gahato. Basobanura ko bakigeramo babuze uko bawusohokamo kuko bisanze bakoreshwa igisirikare mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mbarushimana avuga ko ageze mu mutwe wa P5 yahawe inshingano zo kuba umwe mu barinzi ba Major Habib Mudathiru wari warasezerewe mu ngabo z'u Rwanda za RDF nyuma akaza kujya mu mitwe yitwara gisirikare. Icyakora umucamanza mu bihe bitandukanye yakunze guhata ibibazo by'umusubirizo uyu wiregura avuga ko yari mu mutwe wa P5 yarawujyanywemo ku ngufu.

Umucamanza yamubwiye ko bitumvikana ukuntu yari kugera muri uwo mutwe agafata imyitozo ya gisirikare yarangiza akanagirwa umurinzi wa Major Mudathiru. Mu magambo y'umucamanza akamubwira ko izo nshingano zihabwa abantu biboneka ko bazi kurwana kandi b'abizerwa. Mbarushimana kimwe na bagenzi be mu mabazwa yabanje yo mu bugenzacyaha urukiko rubibutsa ko bemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi none kuri ubu bagahitamo guhindura imvugo.

Umunyamategeko umwunganira yabwiye urukiko ko Mbarushimana n'ubwo yabaye mu mutwe wa P5 atabigiyemo ku bushake bwe. Ashingiye ku magambo y'uregwa ndetse na bagenzi be bagiye biregura umunyamategeko yabwiye urukiko ko bavuga ko bari bameze nk'abafashwe bugwate na cyane ko ngo abari abayobozi muri P5 bari baravuze ko uzatoroka icyo gisirikare bikamenyekana azajya afatwa bakamwica.

Byateye Major Mudathiru guhita amanika ukuboko hejuru maze yaka ijambo. Yavuze ko abamushinja ko yari ababereye ikibazo bigatuma badatoroka bitari ukuri kuko kuri we ngo ntabwo bazi icyabazanye mu rukiko. Yabasabye kutamwitwaza bagambiriye kubigira impamvu nyoroshyacyaha. Yavuze ko hari abandi benshi batorokaga kandi ko byigeze kubaho ko ajya kwivuriza mu Burundi Mbarushimana n'abo bari kumwe bakamuherekeza. Agasanga icyo gihe yari mu gihugu cy'Uburundi iyo babishaka bari butoroke ntihagire ikibazo bahura na cyo.

Ku ruhande rw'ubushinjacyaha bukavuga ko abavuga ko babaga mu mutwe wa P5 ku gahato ibyo nta shingiro bikwiye guhabwa kuko ngo hari n'abandi bagiye batoroka uwo mutwe mbere y'uko uraswaho n'ingabo za FARDC kugeza ubu bageze mu Rwanda basaba imbabazi biba ngombwa ko batagezwa mu nkiko.

Urukiko rukavuga ko buri ruhande rwiregura iyo ruvuga ko nta bushake bwo kujya mu mutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda rwagombye no kubitangira ibimenyetso. Ariko ubwunganizi bukavuga ko buburana bushingiye ku mvugo z'abatangabuhamya. Bukavuga ko ibyo Mbarushimana yakoze ari bibi ariko ko kuva habuzemo ubushake bwe na byo bitagize icyaha.

Abiregura bakavuga ko bagiye bashukwa mbere yo kubanza kwizezwa akazi. Ariko urukiko rugakomeza kwibaza uburyo bavuga ko bashutswe bakajya mu mitwe bakayigumamo kugeza ubwo bafashwe bagashyikirizwa ubutegetsi bw'u Rwanda. Abanyamategeko bakavuga ko impamvu abo bunganira bagumye muri P5 ari uko nta bwinyagamburiro bari bafite.

Afatiye ku bisobanuro abaregwa batangaga akanabihuza n'ibyo bavuze mu mabazwa yabo mu nzego zabanje, umucamanza Lt Cl Bernard Rugamba Hategekimana yakunze kubabwira ko mu myiregurire yabo bagamije kubeshya urukiko. Bavuga ko abari babakuriye barimo Major Mudathiru bababwiraga ko mu Rwanda nta demokarasi ihari kandi ko nk'abantu bari barabaye mu ngabo z'u Rwanda ibyo bari barizejwe mu rugamba rwo kurubohora ngo ntibabibonye.

Urukiko rukavuga ko uretse n'imyiregurire ku baregwa ngo n'imyanzuro abanyamategeko babo babafashije kugeza ku rukiko iteye urujijo. Urukiko ruvuga ko hari aho bigaragara ko banzuye ko bemera ibyaha ariko na none bagakomeza kuvuga ko nta bushake bagize bwo gukora ibyaha. Kuwa Kabiri w'iki Cyumweru hari hireguye abantu 11 cyo kimwe no kuri uyu wa Gatatu. Bivuze ko hasigaye kwiregura abandi bantu 9 barimo Major Habib Mudathiru wasezerewe mu ngabo z'u Rwanda. Uyu ni na we ufatwa nka kizigenza w'iri tsinda riburana.

Mu baregwa harimo n'abari abasirikare bato mu ngabo za RDF bagera kuri batanu. Kuri bo hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no kugira uruhare mu bikorwa by'ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Major Habib Mudathiru yemera ko yari umuyobozi wabo ushinzwe ibikorwa byo gutoza no gushaka abarwanyi. Avuga ko byose byahuzwaga na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba mukuru w'ingabo za RDF. Kugeza ubu uyu wahungiye muri Africa y'epfo inkiko z'u Rwanda zamukatiye gufungwa imyaka 24 adahari zimurega ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano.

Abaregwa barimo abaturutse mu bihugu bya Uganda, Burundi, Kenya na Malawi. Bemera ko bari mu gisirikare cya P5 gihuriweho n'amashyaka atanu na RNC ya Gen Faustin Kayumba Nyamwasa irimo. Iburanisha ry'uru rubanza rirakomeza kuri uyu wa Kane.

Iyi nkuru tuyikesha Ijwi ry'Amerika



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abashinjwa-kuba-mu-mutwe-wa-Gen-Kayumba-Nyamwasa-bireguye-basubiranamo-mu-rukiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)