Umuyobozi wungirije wa APR FC yakiriye ibikoresho byo gufasha Nyakinama Academy ishobora gukina icyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wungirije w'ikipe ya APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yakiriye ibikoresho byo gufasha irerero rya Nyakinama risanzwe rifite imikoranire ya hafi n'irerero rya APR FC, ni ibikoresho bashyikirijwe na perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide.

Ni ibikoresho bakiriye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020.

Tuyishimire Placide yatangaje ko impamvu yahisemo gufasha iri rerero ari uko akunda ruhago ikindi kandi bakaba baramugejejehoe imbogamizi bahura nazo.

Yagize ati“ Impamvu nyamukuru ni uko nkunda siporo nkayishyira no mu ngiro, mu minsi ishize twakinnye imikino ya gicuti yari yahuje abacuruzi bakorera mu mujyi wa Musanze n'abasirikare ba Nyakinama, nyuma hakurikiraho umukino w'abana bato bo mu irerero rya Nyakinama Football Academy.”

“Nyuma y'imikino yombi n'ubwo twabonaga ari abana bazi gukina ndetse bafashwe neza, naganiriye n'abatoza bangaragariza imbogamizi zimwe na zimwe bafite twumva ko ari uruhare rwacu kugira ngo abana na bo bumve ko tubari inyuma, mpitamo kubashyigikira mbatera inkunga y'ibikoresho, akaba ari cyo cyangenzaga kugira ngo mbishyikirize ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC kuko iryo rerero rikorana n'ishuri ry'umupira w'amaguru ry'ikipe y'ingabo z'igihugu.”

Mu bikoresho babashyikirije birimo imyenda, inkweto, corners ndetse n'imipira byo gukina.

Irerero rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru, amakuru avuga ko nta gihindutse umwaka utaha w'imikino izakina mu cyiciro cya kabiri.

Placide yashyikirije ubuyobozi bwa APR FC ibikoresho yageneye irerero rya Nyakinama
Placide yavuze ko impamvu yafashisje iri rerero ari uko akunda ruhago


source http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wungirije-wa-apr-fc-yakiriye-ibikoresho-byo-gufasha-nyakinama-academy-ishobora-gukina-icyiciro-cya-kabiri
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)