Umuhanzi Marius bison nyuma yo kureka inzira yo kuba padiri yahakanye iby’urukundo rwe na bijoux wo muri bamenya. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuhanzi Marius bison waburaga iminsi Mike ngo Abe padiri yaje gufata umwanzuro utavuga ko woroshye ava mu gipadiri yiyemeza gukurikirana umuziki avugako yatangiye kera. Ubwo inkuru yambere yayanditswe kuruyu musore abenshi bamuvuzeho byinshi bitandukanye gusa we kugiti cye yasobanuye ko umutimanama ari ikintu kinini Kandi kingenzi ati”bimaziki gushimisha abantu ukora ibyo bashaka wowe k’umutima udatuje”. Ubwo Marius bison yasohoraga indirimbo Nkwamamaze yakoranye na uncle Austin igitangazamakuru byinshi bya hano mu Rwanda byamubajije ku mpamvu nyamukuru yatumye atera umugongo ubupadiri agakurikira umuziki. Mu magambo macye yabasubije ko byose bigenwa no gushaka kw’Imana ati”icyuzaba ntaho kijya uhitamo icyushaka Imana nayo ikakiguheramo umugisha. Mu minsi ishize nibwo uyumusore uri mu biganza bya papa Emile yashyize hanze indirimbo yise Ibanga yagaragayemo bijoux usanzwe amenyerewe cyane muri cinema Nyarwanda, nyuma yiyi ndirimbo harabagiye bavugako uyu musore yaba Ari mu rukundo rw’ibanga na bijoux yakoresheje mu mashusho gusa impande zombi zarabihakanye zivuga ko ari ubucuti busanzwe. Asoza ikiganiro yagiranye na kasukumedia Bison yibukije abamuciriye urubanza ko nyuma yibyo byose ari umuhanzi ukunda Imana n’abantu yongeraho ko azakora umuziki rusange ntabyo kubogamira kuri gospel gusa. Kanda hano urebe indirimbo ibanga ya Marius bison The post Umuhanzi Marius bison nyuma yo kureka inzira yo kuba padiri yahakanye iby’urukundo rwe na bijoux wo muri bamenya. appeared first on KASUKU MEDIA.
http://dlvr.it/RfHPvj

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)