Ni indirimbo yise ‘Amarira y'ibyishimo' yakozwe mu mwaka ushize mu buryo bw'amajwi ariko kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze amashusho yayo.
Igice kinini cy'amashusho y'indirimbo ‘Amarira y'ibyishimo' cyafatiwe mu gitaramo cya Danny Mutabazi yamurikiyemo alubumu ye ya mbere yise ‘Calvary'. Iki gitaramo cyabaye 02 Kamena 2019.
Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko muri rusange ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwibutsa abantu ko Kristo ari hafi kugaruka ari nayo mpamvu basabwa guhora biteguye.
Yagize ati “Ni ukubwira abantu kuba maso no kwitegura kuko Kristo ari bugufi.”
Reba amashusho y'indirimbo ya Danny Mutabazi
Ni indirimbo iri kuri alubumu ye ya kabiri, yayiririmbye mu gitaramo cya cyo kumurika alubumu ye ya mbere ariko ntabwo yari iri kuri iyo alubumu.
Danny Mutabazi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Impamba y'Urugendo', ashimira abakunze b'ibihangano bye bakomeje kumushyigikira.
Danny Mutabazi ni Umuramyi ubivanga n'ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave, yatangiye kuririmba muri korali z'abana mu 2004
Reba amashusho y'indirimbo ya Danny Mutabazi
http://dlvr.it/RdT3mV
Post a Comment
0Comments