Meddie Kagere byamurenze agaragaza amarangamutima ye nyuma y'ibyo yakorewe na Simba SC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'u unyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere yashimiye ikipe ya Simba SC n'abafana muri rusange bitewe n'icyubahiro yeretswe mu mpera z'icyumweru gishize.

Hari ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 kuri Simba Day, ni umunsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi bayo iba izakoresha mu mwaka w'imikino utaha.

Bahamagara umukinnyi ku mukinnyi akava mu rwambariro bakamumurikira abafana b'iyi kipe.

Bageze kuri Meddie Kagere byari biratandukanye, yahamagawe mu buryo bugaragaza ko iyi kipe ya Wekundu wa Msimbazi bishimira ibyo amaze kubakorera mu myaka 2 ayimazemo.

Umuvugizi wa Simba SC wari uyoboye ibi birori, Haji Manara agiye guhamagara Meddie Kagere yagize ati“ndashaka munyumve, ku y'indi nshuro ndashaka duhagarare, umuntu ugiye kuza akeneye icyubahiro cyinshi, nzanye rutahizamu watsinze ibitego byinshi, Meddie Kagere.”

Bati ibyo wakoze twarayamanitseeee

Abantu bari muri Benjamin Mkapa Stadium bakaba bose barahagurutse bigaragaza ko bishimiye cyane uyu rutahizamu w'umunyarwanda bitewe n'ibyo amaze kubakorera.

Abinyuijije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddie Kagere yashimiye cyane abafana ba Simba SC ku bw'icyubahiro bamweretse.

Yagize ati“isi ni nk'igitabo, abatasha guyitembera byibuze musome nka paji imwe. Mwakoze cyane abafana ba Simba SC ukuntu mwanyakiriye n'icyubahiro mwampaye, wakoze cyane Manara.”

Kagere akaba yaraje no ahembwa nk'umukinnyi wakoze cyane muri Simba akanatsinda ibitego byinshi mu mwaka w'imikino wa 2019-2020.

Mu myaka 2 amaze muri Simba SC akaba yarayitsindiye ibitego 45 muri shampiyona, ibintu bitarakorwa n'undi mukinnyi uwo ari we wese muri shampiyona ya Tanzania mu myaka 10 ishize.

Meddie Kagere yabashimiye ku bw'icyubahiro bamweretse


source http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-byamurenze-agaragaza-amarangamutima-ye-nyuma-y-ibyo-yakorewe-na-simba-sc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)