Marius Bison yifashishije Bijou wamamaye muri Bamenya mu mashusho y'indirimbo yise ‘Ibanga' #rwanda #RwOT

Indirimbo IBANGA ya Marius Bison yashyizwe ku mugaragaro ku wa 13 Kanama 2020, ikaba ari indirimbo ye ya mbere ivuga ku rukundo.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo za ‘Gospel' zitandukanye harimo n'iyitwa ‘Nkwamamaze' aherutse gukorana na Uncle Austin.

Yavuze ko impamvu yahisemo gushyira hanze indirimbo itari iya Gospel ari uko inganzo ye idafite umupaka ko ahubwo azajya ahimba akurikije uko we yiyumva kandi bijyanye n'ibyo Sosiyete ikeneye kandi bitamubuza kuba umukristu nyawe.

Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo n'uko gukunda atari amagambo ahubwo ari ibikorwa bityo bigatuma uwo ubwiye iryo jambo ry'urukundo na we atajijinganya kukubwira yego bitewe n'ibikorwa umukorera.

Mu gace twakwita inyikirizo agira, ati “Ngufitiye ibanga, ndagusaba umutuzo ndetse n'akanya gato ko kunyumva.”


Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ibanga ya Marius Bison

Indirimbo ‘Ibanga' ya Marius Bison ikoze mu njyana igezweho muri ibi bihe ya Afrofusion.

Afrofusion ni urusobe rw'umuziki wa Kinyafrika (umuco/Culture ; ururirimbo/Melody ndetse n'injyana bivanze n'imibyinire igezweho yo mu bihugu by'iburengerazuba (Western forms of dancing).

Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri The Future Studio na Producer David naho amashusho/Video yayo atunganywa na Papa Emile.


Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ibanga ya Marius Bison



source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marius-Bison-yifashishije-Bijou-wamamaye-muri-Bamenya-mu-mashusho-y-indirimbo-yise-Ibanga

Post a comment

0 Comments