Lucky de Christ yasubiyemo indirimbo ‘Nyame W'akwan Dooso' yo muri Ghana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lucky de Christ, Umuhanzikazi ubarizwa muri Choeur international yahuje imbaraga na Karangwa Kwizera Fabrice basubiramo indirimbo y'umuhanzi wo muri Ghana yitwa "Nyame W'akan Dooso"

Lucky de Christ yavuze ko yakuze akunda umuziki, ndetse ngo nyina yajyaga amubwira ko akiri muto yakundaga kubyina yicaye atabasha guhaguruka.

Uyu mukobwa, Nyina yari umuririmbyi mwiza wa korali ndetse na Se yari umwanditsi w'indirimbo. Yize muri Kaminuza y'u Rwanda mu bigendanye n'ubusemuzi n'ihinduranyandiko.

Lucky yatangiye urugendo rw'umuziki we mu 2017. Ni umwe mu baririmbyi b'imena muri Choeur International ari naho yagiriye amahirwe yo guhura n'abaririmbyi b'abanyamwuga bamutoza kuririmba. Lucky de Christ umuhanga mu kuririmba

Uyu mukobwa avuga ko akiri muto atumvaga ko azakora umuziki, ndetse ngo yiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye yashatse gutangira urugendo rw'umuziki ariko abona ari ibintu bigoye kandi atiteguye.

Yiga mu mwaka wa kane w'amashuri nibwo yatangiye kwandika indirimbo zivuga ku rukundo, ariko kuririmba ntiyari abibashije.

Iyi ndirimbo Lucky yasubiyemo ivuga ku buryo Imana ikomeye. Ni indirimbo yitezeho ko abantu bazamumenya kandi bagasonzera ubutumwa bwe mu ndirimbo azajya asohora.

Iyi ndirimbo “Nyame W'akwan Dooso [Inzira zawe ni nyishi Nyagasani]” yasohotse kuri uyu wa Kabiri iri mu rurimi rwitwa Twi, ruri mu zikoreshwa cyane mu gihugu cya Ghana.

‘Nyame W'akwan Dooso' ni iy'umuhanzi witwa Afriyie wo muri Ghana. Mu bihe bitandukanye yagiye iririmbwa n'abahanzi, korali n'abandi batandukanye banyuzwe n'uburyo ikozemo.

Uyu mukobwa yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zifite ubutumwa bwiza, kandi ngo iyi ni intago y'ibindi bintu byinshi byiza azasohora mu bihe bizaza
Ati “Nshaka ko abanyarwanda n'abandi Bose bumva ubutumwa bwiza binyuze kuri Lucky.”Anavuga ko afite intego yo gusubiramo nyinshi mu ndirimbo abantu batibuka kandi ko azanakora Album y'indirimbo ze.

Video y'indirimbo wayisanga hano:

Source: inyarwanda.com

[email protected]



source https://agakiza.org/Lucky-de-Christ-yasubiyemo-indirimbo-Nyame-W-akwan-Dooso-yo-muri-Ghana.html
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)