Mu mpera z'icyumweru gishize, umutoza Karekezi Olivier yaratunguranye yitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y'umukunzi wa rutahizamu Sarpong udafite ikipe kugeza ubu, akaba yari imwe mu nzira yo ukomeza kwiyegereza uyu rutahizamu kugira ngo amwumvishe azerekeza muri Kiyovu Sports.
Michael Sarpong ni umwe muri ba rutahizamu uri ku isoko nyuma yo kwirukanwa muri Rayon Sports, aravugwa mu makipe nka AS Kigali na Yanga yo muri Tanzania.
Kiyovu Sports na yo yamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha uyu rutahizamu cyane ko Karekezi Olivier yemeje ko yamwegereye undi akaba yaramuhaye icyumweru cyo kubitekerezaho.
Ubwo Sarpong yizihizaga ibirori by'isabukuru y'umukunzi we, uyu mutoza yaratunguranye na we yitabira ibi birori, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko atari yaje mu birori gusa ahubwo afite indi mpamvu yari imuzanye.
Amakuru avuga ko ari mu buryo bwo gukomeza kwegera uyu mukinnyi anamwumvishe abashe kuba yakwemera gukinira Kiyovu Sports, dore muri ibi birori we na Sarpong bafashe umwanya bakaganira bonyine bitaruye abandi, ni ikiganiro cyatwaye umwanya utari munsi y'iminota 10.
Mu gihe Sarpong yaba yerekeje muri Kiyovu Sports, yaba abaye umukinnyi wa 3 utandukanye na Rayon Sports agahita yerekeza muri Kiyovu Sports, ni nyuma ya Kimenyi Yves na Irambona Eric.
source http://isimbi.rw/siporo/article/kwitabira-ibirori-by-umukunzi-wa-sarpong-kwa-karekezi-olivier-amayeri-yo-gukomeza-kureshya-uyu-rutahizamu