Jay Polly yamaze kubona abamufasha mu bikorwa bya muzika nyuma yo kuva muri The Mane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni alubumu izaba igizwe n'indirimbo 10 kuri ubu akaba amaze gutunganya zose mu buryo bw'amajwi naho amashusho akaba amaze gukora izigera kuri eshanu.

Uyu muhanzi yatandukanye na The Mane mu Ukuboza 2019, nyuma y'umwaka yari amaze akorana na nayo.

Mu kiganiro na UKWEZI, yatangaje ko ari gutegura alubumu ye ikaba iragera kwisoko bidatinze.

Yagize ati “Mfite alubumu yanjye ndaza kuyibaha muminsi mike, ariko ntabwo mvuze ngo ngiye kuyisohora kuko nayitangiye mu mwaka washize haza kuzamo ikibazo cya Coronavirus gusa ntibyatubujije gukora twabashije kubona umwanya wo kuyitunganya neza ndi kumwe n'ikipe nini iyobowe n'abantu b'abasaza.”


Reba hano ikiganiro twagiranye na Jay Polly

Jay Polly avuga ko kuri ubu ari kumwe n'abantu bamufasha mu kuzamura izina rye nk'umuhanzi ariko banaharanira ko yatera imbere.

Ati “Ubu twarahinduye turi kumwe n'abantu bakaze cyane ‘Team GK'. Yego ni ikipe imfasha nshya ariko ni iy'ubuvandimwe bitari bimwe bya mpa nguhe, niyo gusunika izina Jay Polly ngo rigere aho twifuza ko ryagera kandi hakwiriye”.

Uyu muhanzi uri mu bakoze injyana ya Hip Hop mu bihe byo ha mbere kandi akitwara neza mu ruhando rwa muzika yavuze ko alubumu ye izaba yitwa ‘Mu Nkuta Enye'.

Yakomeje agira ati “Vuba ndabanza gusohora video ya ‘Nyirizina' isubiyemo”.

Mu bari gukora kuri iyi alubumu ye harimo by'umwihariko mu buryo bw'amajwi harimo Lick Lick, Made Beat, Bob Pro mu gihe abazatunya amashusho barimo Medy Saleh ndetse na Fayzo n'abandi.


Reba hano ikiganiro twagiranye na Jay Polly

Yanditswe na Kubananeza Willy Evode



source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jay-Polly-yamaze-kubona-abamufasha-mu-bikorwa-bya-muzika-nyuma-yo-kuva-muri-The-Mane
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)