Indirimbo Saa Moya, Igare, Ntiza … Zihataniye igihembo cya Kiss Summer Awards #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya 3 irushanwa rya Kiss Summer Awards rigiye kongera kuba, mu cyiciro cy'indirimbo indirimbo zafashwe nk'iz'urukundo rwo mu mashuka ni zo zihataniye igihembo cy'indirimbo ikunzwe muri iyi mpeshyi ya 2020.

Iri rushanwa riba riri mu byiciro 4, icy'umuhanzi mwiza, umuhanzi mwiza ukizamuka, indirimbo ikunzwe ndetse na producer mwiza.

Mu cyiro cy'indirimbo, indirimbo zihatanye ni Do Me ya Marina na Queen, Igare ya Mico The Best, Saa Moya ya Bruce Melodie, Ntiza ya Mr. Kagame na Bruce Melodie ndetse n'Ubushyuhe ya Dj Pius yafatanyije na Bruce Melodie.

Mu cyiciro cy'abahanzi bakizamuka harimo; B-Threy, Juno Kizigenza, Kevin Kade, Ariel Ways na Calvin Mbanda.

Mu cyiciro cy'umuhanzi w'impeshyi ya 2020 harimo; The Ben, King James, Bruce Melodie, Platini na Nel Ngabo.

Icyiciro cya nyuma ni icy'abatunganya indirimbo(Priducers), abahatanye ni; Element, Madebeats, Knoxbeat, Clement na Davydenko.

Ibi bihembo byitezwe ko bizatangwa tariki ya 13 Nzeri 2020, gutora byo bikazakorerwa kuri website ya Kiss FM.

Umwaka ushize Bruce melodie ni we muhanzi wahize abandi, Kontwari ya Safi Madiba ni yo yabaye indirimbo y'impeshyi ya 2019, Amalon atorwa nk'umuhanzi ukizamuka, ni mu gihe Producer yabaye Madebeats.

Abahataniye igihembo cy'umuhanzi ukizamuka
Abahataniye igihembo cy'umuhanzi w'impeshyi
Indirimbo zizatoranywamo indirimbo y'impeshyi
Mu cyiciro cy'abatunganya indirimbo


source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-saa-moya-igare-ntiza-zihataniye-igihembo-cya-kiss-summer-awards
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)