Badukuyemo ikintu cyo kwikunda bitandukanye n'umwaka wabanje – Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahuzamu w'ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague avuga ko impamvu umwaka wa 2019/20 bitwaye neza byatewe n'abatoza babonye bakabanza kubakuramo ikintu cyo kwikunda bagasenyera umugozi umwe.

Umwaka w'imikino wa 2019/20, APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe aho yinjije ibitego 44 itsindwa 11. Niyo kipe yinjije ibitego byinshi kandi ikinjizwa ibitego bike.

Uyu rutahizamu yabwiye urubuga rw'iyi kipe ko abatoza babazaniye hari byinshi bahinduye mu mikinire y'iyi kipe cyane cyane gukorera hamwe nk'abakinnyi ari na byo byatumye babona umusaruro mwiza.

Yagize ati“Hari impinduka nyinshi zabaye cyane cyane mu mikinire kugira ngo dutsinde ibitego 44 muri shampiyona, umwaka ushize twakinaga neza cyane byoroheye buri wese, umukinnyi uwo ari we wese mu kibuga yumvaga ko ari gukorera mugenzi we nta byo kwikunda byabayeho, ni yo mpamvu buri mukinnyi mu kibuga yatsindaga bigatuma akazi no kuri ba rutahizamu katworohera.”

Yakomeje avuga ko abatoza babakuyemo ikintu cyo kwinduka bityo bakumva ko ikipe atari umuntu ku giti cye ahubwo ari ugufatanya.

Ati“Twagize abatoza beza cyane bagiye badukuramo ikintu cyo kwikunda, bakatwumvisha ko turi ikipe atari umuntu ku giti cye, bitandukanye n'umwaka wari wawubanjirije aho wasangaga buri mukinnyi ashaka gutsinda ku giti cye, byateraga umwuka utari mwiza mu kibuga ndetse no kurumba kw'ibitego.”

Mu bitego 44 APR FC yatsinze muri shampiyona umwaka w'imikino 2019/20, Byiringiro Lague yagize uruhare mu bitego 13 aho yatsinze 7 ndetse atanga imipira 6 yavuyemo ibitego.

Byiringiro Lague ahamya ko abatoza bafite bahinduye byinshi
Bumvishijwe ko ikipe atari umuntu umwe


source http://isimbi.rw/siporo/article/badukuyemo-ikintu-cyo-kwikunda-bitandukanye-n-umwaka-wabanje-byiringiro-lague
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)