Zimwe mu nzu z’ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda (AMAFOTO). #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi iyo baririmba turanezerwa cyane, abakinnyi batsinda ibitego tugafatikanya kubyishimira (celebration), nyamara ntitumenye aho ibi byamamare dukunda bitaha.

Muri iyi nkuru, turakugezaho amafoto y’inyubako za bamwe mu bakinnyi mu mikino itandukanye, baba abakina hano mu Rwanda n’abakina hanze yarwo, ndetse n’amafoto y’inzu za bamwe mu bahanzi (abaririmbyi) b’Abanyarwanda.

Inyinshi muri izo nyubako ntizubatse mu mujyi wa Kigali, bivuze koi bi byamamare bidakunda gutura rwagati mu mujyi, ahubwo byahisemo kwiturira mu nkengero cyangwa mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.

Abakinnyi

1. Umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame)

Iyi ni yo nzu Bakame n
Iyi ni yo nzu Bakame n’umuryango we babamo

Uyu mugabo ukinira ikipe ya AS Kigali nk’umunyezamu, ari mu bakinnyi bafite inzu z’akataraboneka.

Kwa Bakame
Kwa Bakame

Bakame kandi ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yaranakiniye andi makipe ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, n’andi.

2. Haruna Niyonzima

Inyubako ya Haruna Niyonzima
Inyubako ya Haruna Niyonzima

Haruna Niyonzima, ubusanzwe ni muramu wa Bakame, kuko Bakame yashakanye na mushiki wa Haruna.

Aba bombi batuye mu gace kamwe, ndetse inzu zabo ziregeranye. Haruna ubu akinira ikipe ya AS Kigali nk’umukinnyi ukina hagati. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akanayibera kapiteni (captain).

Kwa Haruna Niyonzima
Kwa Haruna Niyonzima

Ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi. Na we yamaze kuzuza inzu ye nziza hafi y’iya muramu we Bakame.

3. Hakizimana Muhadjiri

Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana
Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana

Hakizimana Muhadjiri, ubusanzwe we avukana na Haruna Niyonzima. Birumvikana ubwo na we ni muramu wa Bakame.

Muhadjiri ubu umukinnyi mpuzamahanga, ukinira ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Kwa Muhadjiri
Kwa Muhadjiri

Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inyubako y’akataraboneka hafi y’aho mukuru we Haruna Niyonzima na muramu we Bakame bubatse.

4. Bizimana Djihad

Inzu ya Djihad Bizimana
Inzu ya Djihad Bizimana

Bizimana Djihad, ni umukinnyi mpuzamahanga ukina mu bataha izamu mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi, yagiyemo avuye muri APR FC.

Ubusanzwe ni mwishywa wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri, kuko aba ba bamubereye ba nyirarume kuko bavukana na nyina umubyara.

Uyu musore ukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inzu y’agatangaza hafi y’aho babyara be (Haruna na Muhadjiri) ndetse na muramu we Bakame bubatse.

5. Jacques Tuyisenge

Inzu ya Jacques Tuyisenge
Inzu ya Jacques Tuyisenge

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola, na we ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamaze kuzuza inzu z’akataraboneka hano mu Rwanda.

Tuyisenge ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

6. Areruya Joseph

Inyubako ya Areruya Joseph
Inyubako ya Areruya Joseph

Areruya Joseph ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yegukanye Tour du Rwanda yo muri 2017.

Uretse gutwara Tour du Rwanda 2017, yatwaye Tour de l’Espoir 2018, na La Tropicale Amissa Bongo 2018, bimuhesha amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.

Uyu musore na we ni umwe mu bakinnyi bafite inyubako nziza hano mu Rwanda.

Abahanzi (Abaririmbyi)

1. Ama G The Black

Kwa Ama G The Black
Kwa Ama G The Black

Ama G The Black, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kwiyubakira inzu zigezweho.

Uyu mugabo aririmba injyana ya Hip Hop, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.

2. Butera Knowless na Ishimwe Clement

Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless
Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless

Uyu muryango w’abahanzi (umuririmbyi n’utunganya imiziki- producer), na wo utaha mu nyubako nziza cyane.

3. Platini (Dream Boys)

Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys
Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys

Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, na we ni umwe mu bafite inzu nziza. N’ubwo itaruzura neza, ariko bigaragarira amaso ko izaba ari inzu y’igitangaza.

4. TMC (Dream Boys)

Inyubako ya TMC
Inyubako ya TMC

Mujyanama Claude uzwi nka TMC, na we abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, akaba na we ari umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

Inzu ye yegeranye neza n’iya mugenzi we babana mu itsinda rya Dream Boys

5. Tom Close

Kwa Tom Close
Kwa Tom Close

Dr. Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, na we ni umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

The post Zimwe mu nzu z’ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda (AMAFOTO). appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/zimwe-mu-nzu-zibyamamare-bikomeye-hano-mu-rwanda-amafoto/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)